Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco yahawe inkoni y’ubushumba ku mugaragaro, ahabwa ubutumwa bwo kuyobora Diyosezi ya Butare.
Uyu muhango wabereye kuri Katederali ya Butare, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana wari uhagaraririye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Minisitiri Joseph Nsengimana w’Uburezi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Abayobozi b’Uturere twa Huye, Gisagara, Nyanza, Nyaruguru, n’abandi benshi banyuranye.
Ni umuhango kandi wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, yasabye Abasaseridoti ba Diyosezi ya Butare kuba maso bagakomeza kubaka ubumwe hagati yabo ndetse anabasaba kuzamuba hafi.

Yagize ati “Ndifuza ko mutambera abafatanyabutumwa gusa ndifuzako mwa mbera abavandimwe n’inshuti.”
Musenyeri Ntagungira yakomeje agira ati “Inshingano z’umushumba ni ukugenda imbere ukerekana umurongo, akaba hamwe n’intama bagafatanya, hakaza kumenya impumeko y’intama (abakirisitu) izo ni zo ntego z’umushumba kugira ngo agire impumuro y’intama n’imbaga aragiye.”
“Ibyo rero nzabyitaho kubana n’abakirisitu tukabana muri byose, mbatega amatwi muntega amatwi, dushishoreza hamwe igikwiye kandi dufata icyemezo twumvikanyeho.”
Musenyeri Ntagungira yashimye Rukamba agiye gukorera mu ngata asaba abapadiri bakorera umurimo w’iyogezabutumwa muri Diyoseze ya Butare gusenyera umugozi umwe, kunga ubumwe no kuba abavandimwe.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yashimiye Musenyeri Filipo Rukamba ucyuye igihe kubw’uruhare yagize mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge , uburezi ndetse no kwita ku bana babyariye mu rugo.
Ati “Turashima cyane Myr Filipo Rukamba watangiye igikorwa cy’isanimitama muri Diyosezi, mu kunga ubumwe bw’abanyarwanda. Yakoze kandi ibikorwa by’uburezi bitandukanye.”

Minisitiri Musabyimana yakomeje yizeza ubufatanye bwa Leta Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare, avuga ko Leta itazahwema ku muba hafi mu bikorwa bya Diyosezi ya Butare.
Antoni Karidinali Kambanda yahishuriye abakirisitu ba Diyosezi ya Butare ko Imana yabahaye Umwepisikopi mwiza ufite imbaraga n’ubushake byo kubagezaho amabanga yayo.

Yagize ati “Umwepisikopi Yohani Bosiko Ntagungira muzakomeze kumuba hafi, rero mwishimwe kuko Imana ibahaye Umushumba ufite imbaraga n’ubushake.”
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco ni Umwepisikopi wa 3 uyoboye Diyosezi ya Butare imaze imyaka 63 kuko yashinzwe mu 1961. Musenyeri Ntagungira yabanjirijwe na Musenyeri Filipo Rukamba, nawe wabanjirijwe na Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi.
Amafoto: Kinyamateka
