Musanze: Ambasaderi w’Ubushinwa yasuye Ishuri rya Wisdom School

Kuri uyu wa 12 Kamena 2024, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yasuye Ishuri ryigenga rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze.

Iri shuri rifite amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ni rimwe mu mashuri yigisha ururimi rw’Igishinwa hano mu Rwanda ari nayo mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Ambasaderi Wang wari ugamije kureba urwego rw’abanyeshuri mu mikoreshereze y’ururimi rw’Igishinwa.

Ambasaderi Wang avuga ko ururimi rw’Igishinwa ari ikiraro cy’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa bityo ko Ubushinwa buzakora ibishoboka mu gufasha abanyarwanda biga ururimi rw’Igishinwa.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, akomeza avuga ko kuba abavuga Igishinwa biyongera mu Rwanda, byongera amahirwe ku Bashinwa baza gushora imari kuko batagorwa no kubona abo bakoresha.

Nduwayesu Eliya uyobora Wisdom School ashima uruzinduko rwa Ambasaderi w’Ubushinwa ari ikintu gikomeye ku banyeshuri ayobora kuko kuko bitera abanyeshuri umwete n’umurava wo kumva ko ibyo biga bishyigikiwe cyane kandi bikazabagirira akamaro.

Bwana Nduwayesu akomeza asaba ko mu Karere ka Musanze hashyirwa ikigo cyigisha ururimi rw’Igishinwa kuri ba rwiyemezamirimo cyane cyane abacuruzi kugira ngo bajye babasha kumvikana n’abashinwa bagenderera umujyi wa Musanze cyane ko ari Umujyi w’ubukerarugendo.

Ibi kandi ngo byanafasha abacuruzi banyuranye kujya babasha kujya kurangura mu Bushinwa bitabagoye.

Kugeza ubu Umujyi wa Musanze ukomeje gushimangira umubano n’imikoranire n’imijyi yo mu Bushinwa irimo nk’uwa Jinua uherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Akarere ka Musanze mu guteza imbere ubukerarugendo n’uburezi.

Ishuri rya Wisdom rije ryiyongera kuri IPRC Musanze isanzwe iterwa inkunga n’u Bushinwa.

Ururimi rw’Igishinwa ruza ku mwanya wa 2 ku Isi mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku Isi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads