Mu gihe leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa inda zidateganijwe ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, bamwe mu batuye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru bashyira mu majwi ababyeyi batita ku mirerere y’abana babo bityo bikaba intandaro yo kwijandika mu busambanyi.
Dusengimana Emmanuel utuye i Musanze avuga ko ababyeyi batagiha uburere bwiza abana babo cyangwa ngo bafate umwanya wo kubaganiriza ku bibi by’ubusambanyi.
Ati “Hari ababyeyi rwose bagira uruhare mu gutuma abana babo batwara inda zidateganyijwe kuko batabaha umwanya ngo babaganirize ibibi byo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku buryo hari abatwara izo nda kubwo kutagira amakuru ahagije.”
Dusengimana yitangaho urugero rw’uko umubyeyi yagakwiye gukurirana umwana we bityo bikaba byamurinda kuzatwara inda idateganyijwe.
Ati “Nkanjye ndi umubyeyi, mfite abana biga n’abandi bataratangira kwiga. Umukuru ni umukobwa kandi yitwara neza kubera ko njye n’umugore wanjye tubigiramo uruhare binyuze mu kumuganiriza bihagije. Ibyo bituma agira inkeke ndetse agakomeza gutekereza ku byo twamubwiye.”
Ku rundi ruhande ariko, Dusengimana akomeza agaragaza ko hari bamwe mu bana batumvira ababyeyi babo.
Ati “Hari ababyeyi baba bakoze ibishoboka byose ngo barinde abana babo yewe bakanagerageza no kubaha ibyo bifuza ariko bikarangira bishoye mu busambanyi.”
Ingabire Belyse, umwe mu rubyiruko rwo muri aka karere nawe ahamya ko ababyeyi bagira uruhare rimwe na rimwe mu bwiyongere bw’inda zidateganyijwe.
Ingabire ati “Mbona hari abaterwa izo nda bitewe no kubura inama ziturutse ku babyeyi. Ibyo biterwa n’uko rimwe na rimwe hari ababyeyi batajya babona umwanya wo kuganiriza abana ngo kubera ahanini guhihibikanira ibitunga imiryango yabo ya buri munsi bityo bakibagirwa ko n’abana bakeneye umwanya wo kubitaho.”
Ariko nanone Ingabire yemeranya n’abavuga ko n’urubyiruko rubigiramo uruhare, gusa kuri we ngo babiterwa no kubura ibintu nkenerwa.
Nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022, hagati y’umwana umwe na babiri aribo bavutse ku bangavu bari hagati y’imyaka10 na14 munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu Rwanda, nk’uko ikusanyamakuru ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ryo muri 2020 ryabigaragaje, umubare w’abangavu batewe inda wavuye ku17,337 muri 2017 ugera ku bihumbi 19,832 mu myaka yakurikiyeho.
Imibare kandi igaragaza ko mu ntara y’amajyaruguru habarurwa abangavu ibihumbi 3724 batewe Inda zidateganijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Gashyantare 2024.













