Muri buri Kagari hagiye gushyirwa Post de Sante

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hateganywa kubakwa amavuriro y’ibanze muri buri kagari ko mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Ibi iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ibiganiro ku nteko inshinga amategeko, bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.

Muri ibi biganiro hagaragajwe ko amavuriro yibanze angana na 20% yafunze imiryango, ahanini biturutse kubikorera bayahawe nyuma bakayata.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko mu mavuriro yose ari mu gihugu, agera kuri 57.6%, ari amavuriro y’ibanze yivurizwamo n’abagera kuri 85%, ariko intego ikaba ari ukugera nibura kuri 95%, kuko bizagabanya ubucucike mu mavuriro.

Ati: “Ubu Abanyarwanda bivuriza ku mavuriro y’ibanze, ni ukuvuga Poste de sante na Centre de Sante ndetse n’abavurwa n’abajyanama b’ubuzima, bari ku kigero cya 85% hafi kuri 90%, ariko turifuza ko birenga bikagera kuri 95%.”

Yakomeje agira ati: “impamvu nuko bizagabanya ubucucike mu mavuriro kandi bituma n’abantu bivuza kare, bikagabanya urugendo bakora bajya kwivuza kuburyo umuntu azajya agenda n’amaguru akagera ku ivuriro indwara itaramurembya.”

Perezida wa Sena Dr Francois Xavier Kalinda, yavuze ko abona urwego rw’ubuzima rurushaho gutera imbere, cyane ko biteganywa ko buri kagali mu Rwanda kazubakwamo Poste de Sante mu rwego rwo kurushaho kwegereza ubuvuzi abaturage.

Ati”Mu byukuri urwego rw’ubuzima rurarushaho gutera imbere umunsi ku munsi, serivisi z’ubuzima ziragenda zigera kuri bose, kuburyo biteganywa ko buri kagari kose ko mu Rwanda kagira Poste de sante, kandi ibi bizadufasha mu gikorwa tuzatangira mu cyumweru gitaha cyo gusura no kugenzura amavuriro.”

Mu Rwanda habarurwa amavuriro y’ibanze azwi nka poste de Sante 1,280, muri yo 50% ni ay’abikorera mugihe ayandi 50% akurikiranwa n’ibigo nderabuzima.

Kugeza ubu amavuriro yibanze angana na 20 % yarafunze biturutse kubikorera bari bayahawe bayataye. Ikindi kibazo kigaragazwa ni ubuke bw’abaganga, ibyo iyi minisiteri ivuga ko iri gushakira umuti.

Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017, abaturage bivurizaga kuri Poste de Sante ari ibihumbi 71,212, bitandukanye no mu mwaka wa 2023-2024, aho bageze kuri miliyoni 3,963,545.

Intego ya minisiteri y’ubuzima ni ukongera umubare wa poste de sante ku buryo umuturage azabona ubuvuzi bumwegereye.

Minisitiri w’umuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hazubakwa Post de Sante muri buri Kagali

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads