ICK NEWS PODCAST

ICKNEWS TV

Muharanire kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda-Guverineri Kayitesi abwira abayobozi b’Akarere ka Muhanga  

Mu mwiherero w’iminsi ine uhuje abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Guverineri Alice Kayitesi yasabye abawitabiriye kwita no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda abibutsa ko ari bo barinzi b’igihango cy’ibyagezweho.

Uyu mwiherero uri kubera muri Hoteli Galileo Stadium iherereye mu karere ka Huye, watangiye ku wa 31 Kanama, bikaba biteganyijwe ko uzasozwa ku wa 03 Nzeri 2023.  

Ni umwiherero witabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’amashami ku karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, na komite y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu karere.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “gusigasira no guteza imbere ibyagezweho, uruhare rwanjye nawe”, abitabiriye uyu mwiherero bararebera hamwe ishusho rusange y’Akarere ka Muhanga, ndetse banarebera hamwe uruhare buri wese agomba kugira mu bikorwa biteganyijwe mu mwaka mushya 2023-2024.

Ifoto y’abitabiriye umwiherero bari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Atangiza uyu mwiherero, Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umwiherero kwita no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda abibutsa ko ari bo barinzi b’igihango cy’ibyagezweho.

Ku bijyanye n’iterambere, Guverineri Kayitesi yibukije abitabiriye umwiherero ko Muhanga ari umwe mu Mijyi igaragiye Kigali bityo abasaba ko ibyo bakora byose bagomba kubikora bagereranya n’ibikorwa by’umujyi wa Kigali.

Ubumwe bw’Abanyarwanda ni kimwe mu byagarutsweho kandi n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi bari baturutse mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bitazihanganirwa aho byaba biri hose mu gihugu kuko ibikorwa nk’ibyo ntaho bishobora kuganisha igihugu uretse kudindiza iterambere ryacyo no guteza umwiryane mu bagituye.

Visits:227

ANNOUN CEMENT