OIP-1.jpg

Muhanga: Yagabiwe inka, ayita icyerekezo cy’ubuzima

Urubryiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Muhanga rwagabiye inka Mbonigaba Theophile utuye mu kagari ka Makera mu murenge wa Cyeza, ayita icyerekezo cy’ubuzima mu rwego rwo kugaragaza ko igiye k’umuhindurira ubuzima.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wari wahurije hamwe urubyiruko n’abaturage n’abayobozi mu Karere ka Muhanga. Inka yagabiwe uyu muturage, yayihawe muri gahunda y’akarere yo guherekeza abatishoboye mu nzira yo kwiteza imbere.

Mbonigaba wagabiwe iyi nka, yashimye ubuyobozi bwamutekerejeho kandi avuga ko iyo nka igiye kumubera icyerekezo cy’ubuzima bushya.

Yagize ati: “Ndashima cyane ubuyobozi bwacu bwantekerejeho bugategura igikorwa nk’iki cyo kumfasha kugira ngo nange niteze imbere. Niteguye kubyaza aya mahirwe umusaruro, nkayakoresha mu bikorwa byo kunteza imbere, kuko kuri nge iyi nka ndayibona nk’icyerekezo cy’ubuzima bushya”.

Yongeyeho ko agiye kuyifata neza, ikazabyara nawe akoroza bagenzi be kugira ngo hatazagira usigara mu rugendo rw’iterambere.

Umugwaneza Solange ukuriye urubyiruko mu Karere ka Muhanga, yavuze ko urubyiruko akuriye rutewe ishema no kuba bagize uruhare mu gufasha umuturage mu nzira y’iterambere kandi ko batazahagararira aho.

Ati: “Turishimye cyane kuba natwe hari uruhare tugize mu gufasha umuturage wacu mu nzira ye y’iterambere, kandi urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, twiteguye gukomeza gukora ibindi bikorwa biteza imbere igihugu cyacu.”

Kayitare Jaqueline uyobora Akarere ka Muhanga, yashimiye urubyiruko rwateguye iki gikorwa, ndetse ashimangira ko ibyo ari intangiriro, yiteze ko ubuyobozi n’urubyiruko bazakora n’ibindi.

Yagize ati: “Ndashimira cyane urubyiruko rwacu rwateguye iki gikorwa, kandi izi ni intangiriro kuko tuzakomeza kugenda dufasha abaturage bakeneye ubufasha kurusha abandi kugira ngo na bo batere imbere.”

Inka yagabiwe uyu muturage, ibaye iya kabiri itanzwe muri uyu mwaka n’urubyiruko rufatanyije n’akarere mu rwego rwo gukomeza kuremera abatishoboye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads