OIP-1.jpg

Muhanga: Umusaruro w’abahinzi b’umuceri umaze amezi atatu utarishyurwa

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ya II barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubafasha kwishyurwa umuceri bahaye Koperative ya KOKAR none amezi atatu akaba yirenze batarishyurwa.  

Aba bahinzi bavuga ko hashize igihe bategereje amafaranga y’umuceri wabo ariko icyizere cyo kuyabona vuba kikaba kikiri gihe kandi bari mu bihe bikeneye amafaranga menshi.

Uwitwa Karemera ati “Umuceri twarawejeje ndetse barawujyanye ariko ubu nta mafaranga turabona. Batubwira ko isoko ryabuze kuko ni nkaho twawukopye. Umushoramari yavuze ko abanyeshuri nibatangira akabona isoko aribwo azajya atwoherereza macye macye.”

Undi nawe yagize ati “Iyo tumaze gusarura amafaranga ntabwo ahita aboneka kandi twatanze amafaranga yacu duhinga. Ubu dufite amadeni mu mashyirahamwe rwose bibaye byiza bajya batuzanira amafaranga ku gihe.”

Musafiri Sosthene uyobora Koperative KOKAR ishinzwe gucunga iki gishanga cya Rugeramigozi ya 2, ikaba ari nayo yahawe Umuceri, avuga ko icyo kibazo gihari koko ariko cyatewe n’uko Koperative yatanze umuceri mu ruganda rw’Umuceri rwa Gafuzo rice ruri mu Karere ka Ruhango none rukaba rutarabishyura.

Ati “Twaragemuye ariko ntabwo twari twishyurwa. Umuturage we aba aziko koperative ifite amafaranga ariko amafaranga ntabwo ari kuri koperative ahubwo twagemuriye uruganda rwa Gafunzo Rice umuceri ariko ntabwo ruratwishyura.”

Bwana Musafiri akomeza avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere kugira ngo bukibakurikiranire nubwo nta gisubizo kiraboneka. 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Bizimana Eric

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Bizimana Eric, yabwiye ICK News ko bagikurikirana iki kibazo ndetse ko igisigaye ari ukugira ngo banki ihe amafaranga uruganda rwa Gafunzo Rice kugira ngo narwo rwishyure abaturage.

Ati : “Ndacyagikurikirana rwose n’ejo narabahamagaye ahubwo igisigaye ni ukugira ngo banki ibahe amafaranga bishyurwe. N’umuyobozi wa banki turavugana ndetse n’abo bantu ba KOKAR turavugana rwose. Rero kuko banki itarabaha amafaranga ntabwo navuga ngo bazishyurwa igihe iki n’iki, ariko turihutisha kugira ngo turebe ko n’iri tangira ry’amashuri ryagera abahinzi babonye amafaranga.”

Ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Muhanga ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’ubukungu bifasha iterambere ry’abaturage.

Kugeza ubu, Akarere ka Muhanga gafite imirima y’igishanga myinshi, by’umwihariko mu mirenge nka Kabacuzi, Shyogwe, Nyamabuye na Cyeza, aho abahinzi bahinga umuceri cyane bitewe n’ubutaka bwaho bwera kandi bubereye guhingwamo icyo gihingwa.

Si ubwa mbere ikibazo cy’umuceri no kubura isoko cyumvikanye mu itangazamakuru kuko ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yarahizaga Minitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze hari bamwe mu bayobozi barangaranye abaturage bejeje umuceri mu Ntara y’Iburengerazuba ukabahombera.

Abavugwaga ni abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bavugaga ko bagifite umuceri urenga toni 4000 urunze ku mbuga banikaho kubera ko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, ndetse na toni zirenga 400 batarabonera isoko.

Bamwe mu basesenguzi bagiye bagaragaza ko iki kibazo gishobora guterwa no kwemerera abantu bamwe isoko ryo kugura umusaruro kandi mu by’ukuri badafite ubushobozi bwo kuwugurira rimwe ngo bahite bishyura abahinzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads