Muhanga ni umwe mu mijyi ikomeje gutera imbere mu mpande zinyuranye cyane ko uri no mu mijyi yunganira Kigali.
Nubwo bimeze gutya ariko, birashoboka ko umuvuduko iterambere ririho udahagije bijyanye no kuba bamwe mu bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi bafunga hakiri kare aho usanga guhera saa tatu z’ijoro amaduka, resitora n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi byafunze imiryango.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko ikibatera gutaha kare ari umutekano muke mu nzira banyuramo bataha.
Uwitwa Nteziryayo Alphonse ufite iduka ricuruza ibikoresho by’ishuri n’ibyo mu biro avuga ko gutaha kare abiterwa no gutinya ko yakwamburwa ibyo afite cyangwa akagirirwa nabi n’amabandi ajya avugwa mu bice bimwe na bimwe bikikije umujyi.
Ati “Mfunga hakiri kare kuko ngenda numva amakuru y’abantu batandukanye bavuga ko bambuwe ibyabo kubera gutaha nijoro. Ibi nibyo bituma rero duhitamo kwirinda tugafunga ibikorwa byacu kare.”
Ni ikibazo ahuriyeho n’abacuruzi banyuranye b’uyu mujyi binubira umutekano udahagije mu mayira banyuramo bataha.
Bamwe na bamwe bagiye bagaragaza uduce dukunze kubamo urugomo.
Hari nko mu gishanga cya Rwansamira umanukiye ahitwa mu Ruvumera, wambuka ugana mu Rugarama.
Aho mu Rugarama naho si shyashya, kuko nk’ahitwa mu Isi ya Cyenda naho havugwa urugomo.
Hari kandi n’i Gahogo, ahitwa muri Sinyora ndetse no kuri ETEKA ugana i Kabgayi.
Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ICK News ko azi abantu babiri bambuwe ibyabo.
Yagize ati “Hari umuturage watashye saa yine n’igice z’ijoro ubwo yari agiye kugera mu rugo iwe ahura n’abantu atazi bamusaba ko yabaha telefoni yari afite mu ntoki arabyanga ashatse kubarwanya baramuniga bamwambura telefoni ye bariruka bamusiga aho.”
Yakomeje agira ati “Hari n’undi mukobwa nzi yatashye mu masaha akuze ageze mu nzira ahura n’abantu bamwambura isakoshi ye ndetse n’ibyari birimo byose babitwaramo.”
Mu zindi mpamvu zituma ingendo zirangira kare i Muhanga, ngo nuko abaturage batuye uyu mujyi biganjemo abatawukoreramo kuko usanga bataha baje kuruhuka.
Ibyo bituma nta rujya n’uruza rw’abantu ruboneka. Hagaragara kandi amashuri menshi aho abanyeshuri bava ku masomo berekeza mu rugo, badafite umwanya wo gutinda mu mujyi.
Kuba uyu mujyi kandi uri rwa gati mu gihugu ngo ni kimwe mu bituma urujya n’uruza ruba ruke kuko n’abakerarugendo bawucamo bihitira berekeza mu bindi bice by’ubukerarugendo.
Ku kijyanye n’umutekano mucye, ikifuzo cy’abatuye n’abakorera i Muhanga ni uko hakazwa umutekano mu masaha y’ijoro mu kwirinda ko hari uwagirirwa nabi cyangwa akamburwa ibye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert ntiyemeranywa n’ibivugwa n’aba bacuruzi ku kijyanye n’umutekano muke mu Mujyi wa Muhanga no mu karere muri rusange.
Yagize ati “Nta kibazo cy’umutekano mucye gihari mu mujyi ndetse no mu karere muri rusange. Ibyo bibazo ntabyo tuzi nk’akarere.”
Kugeza ubu, Kigali yunganirwa n’imijyi itandatu ari yo; Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.













