Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama aho benshi bakunze kwita mu isi ya cyenda, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Niyomugabo Bosco wari usanzwe ukora akazi ko gutwara imizigo yasanzwe iwe mu nzu yimanitse hejuru mu mugozi arapfa.
Madam wa Nyakwigendera Delphine, akaba ntakintu yatangarije itangazamaku ngo hamenyekane neza icyaba cyateye umugabo we kwiyambura ubuzima
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Bwana Nshimiyimana avuga ko bakimenya iyi nkuru bihutiye kugerayo basanga koko uyu mugabo ari mu mugozi, batabaza inzego z’Ubugenzacyaha n’abaganga kugira ngo hakorwe iperereza.
Ati “Twiyambaje ababifitiye ububasha kandi babifite mu nshingano kugira ngo tumenye neza ko yiyahuye koko kuko Ntabwo twebwe twari kubyemeza ko yiyahuye.
Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama Bwana HABIMANA Claude atangaza ko uyu muryango utabanaga mu makimbirane bityo nabo batunguwe akavuga ko niba yari anahari byari bitaragaragara
Yatangaje kandi ko uyu mugabo wiyambuye ubuzima yacunze umugore we agiye mu kazi agatuma umwana ku muhanda ubundi agahita yiyahura.
Yagize ati: “ Yacunze umugore agiye ku kazi nk’uko bisanzwe, hanyuma bigeze mu ma saa moya abwira umwana we ngo nagende amuzanire isukari maze abonye ko umwana yarenze ahita yinjira mu nzu yegekaho afata umugozi arimanika maze umwana agarutse asanga umuntu yapfuye nibwo abaturage bahize bahagera kureba ikibaye maze bahamagaza inzego z’umutekano ngo zize zibatabare.
Umuyobozi w’umudugudu yavuze ko muri uyu mudugudu ayoboye ataherukaga kumva amakuru mabi nkayo yo kwiyambura ubuzima. Yavuze ko kandi abantu bagomba kubyirinda kuko atari ibintu by’i Rwanda.