Nyuma y’amezi atandatu bahawe umuriro, bamwe mu baturage bo mu Mudugugu wa Fumbwe, Akagali ka Gasagara, Umurenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuri ubu batangiye kwiteza imbere bifashishije umuriro bahawe.
Ndahayo Pascal ufite ibyuma bitatu bisya ibinyampeke avuga ko kubona umuriro w’amashanyarazi byamufunguriye amarembo y’iterambere kuko ubu yatangiye kwakira amafaranga aturutse mu gusya ibinyampeke binyuranye.

Ati ”Kubona umuriro byatumye ntangira gukora kandi ubu n’agafaranga karaboneka kuko abatuye inaha bose ningewe ubasera imyaka, yewe hari n’abaturuka mu bice twegeranye baje gusesha hano.”
Uku kwihangira imirimo hifashishijwe umuriro wahawe abatuye mu Murenge wa Rongo bifasha abahatuye nk’uko bigarukwaho na Nakure Marie Chantal uvuga ko mbere yo kubona umuriro w’amashanyarazi babaga mu bwigunge bukabije kandi bakanagorwa no kubona aho bashesha imyaka yabo.
Uretse ibi kandi ngo no kubona aho gucaginga telefoni byari ingorabahizi.

Uwitwa Gafaranga Issa ati “Ubu abantu baracuranga radiyo, televiziyo barazifite, ubu twatangiye kwihangira imirimo nko kogosha, gusudira n’ibindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline avuga ko n’ubwo gahunda yo kugeza ku baturage umuriro itaragera ku ijana ku ijana, gusa hari ibyo kwishimira.
Ibi nibyo aheraho anavuga ko akarere gafite gahunda yo gukwirakwiza umuriro no mu bindi bice umuriro w’amashanyarazi utarageramo.
Ati ”Amashanyarazi mu Karere kacu ka Muhanga ntabwo aragera ku baturage bose gusa nanone nta murenge n’umwe atarageramo ni ibyo kwishimira.”
Akomeza agira ati “Haracyashyirwamo imbaraga kugirango abaturage bose babone amashanyarazi kuko biri no mu igenamigambi ry’akarere.”
Nkuko uyu muyobozi w’akarere ka Muhanga akomeza abitangaza, kugeza ubu mu karere ka muhanga gahunda yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage igeze kuri 78%, mu gihe Umurenge wa Rongi aba baturage batuyemo, abafite umuriro babarirwa ku kigero cya 65.4%













