Muhanga: MINUBUMWE yaganiriye n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagiranye ibiganiro n’ abakozi bo mu nzego z’ibanze n’abahagarariye imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi biganiro byateguwe na MINUBUMWE ifatanyije n’Akarere ka Muhanga byari bigamije kuganira n’abahagarariye imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo harebwe ibibazo ibibazo abarokotse bagihura nabyo, bityo haganirwe ku gikwiye gukorwa.

Ni ibiganiro kandi byagarutse ku kunoza uburyo inkunga igenerwa abarokotse itangwamo.

Uwera Kayumba M. Alice

Agaruka ku nkunga ihabwa abarokotse, Umuyobozi nshingwabikorwa muri MINUBUMWE Uwera Kayumba M. Alice yibukije abatanga iyo nkunga kwirinda kugendera ku amarangamutima.  

Ati “Ikintu cya mbere cyatuzanye ni ukuganira n’aba hagarariye abagenerwa bikorwa bacu kugira ngo twumve ibibazo bafite, kuko niba bagira uruhare mu gukora urutonde rw’abatishoboye bahabwa izo nkunga tubasaba ko ahagiye hagaragara amaragatima byakosorwa.”  

Uwera Kayumba yaboneyeho no kwibutsa abarokotse ko bakwiye no kurushaho guharanira kwigira, bakaba aba mbere mu kwikemurira ibibazo bito bito bishobora kuvuka nyuma yo guhabwa inkunga.

Ati “Ikindi kandi imyumvire y’abantu batishoboye bafite yo kuvuga ko niba bubakiwe hakagira ibyangirika bazategereza MINUBUMWE ngo ingaruke yubake, baribeshya rwose kuko niba bagufashije kubona aho uba ugomba kuhasigasira, hakwangirika ukahasana kuko haba ari ahawe, ni wowe uhaba, rero wikwirirwa utegereza ubufasha kandi wabyikorera.”

Bamwe mu bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko imibereho y’abarokotse itameze nabi cyane gusa ko igikeneye kwitabwaho.

Nzamurambaho Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba yabwiye ICK News ko muri rusange imibereho y’abarokotse aho atuye itameze nabi cyane gusa ko hari utubazo tukigaragara.

Ati “Harimo benshi bafite amacumbi yabo yangiritse kubera ko bayabubakiye kera, mbese yarashaje. Hari n’abandi bake badafite aho baba kubera ko nta bibanza bafite kandi muri rusange bubakira umuntu ufite ikibanza.”

Ibi binagarukwaho na Nyirandikubwimana Ruth wo mu Murenge wa Kibangu uvuga ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mazu yangiritse cyane.

Ati “Hari benshi bubakiye ariko bagakoresha amatafari y’inkarakara ntibayahome. Ibyo rero ntibitinda ahita asenyuka.

Nyirandikubwimana yitangaho urugero agira ati “Nkanjye inzu banyubakiye ntabwo ihomye ndamutse mbonye ubufasha bwo kuyisana nashima rwose.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo kuganira n’abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izazenguruka mu turere twose tugize u Rwanda. Mu Ntara y’Amajyepfo, Muhanga ibaye akarere ka 7, mu gihe Intara y’Iburengerazuba yo yazengurutswe yose.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads