Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abagifata nabi abantu bafite ibumuga kubicikaho, ndetse abibutsa ko bihanirwa n’amategeko.

Yabigarutseho ku wa 3 Ukoboza 2025, ubwo hizihizwahaga Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga, umunsi wizihihirijwe ku rwego rwa karere mu murenge wa Muhanga.

Ni umunsi wizihizwagwa ku nshuro ya 34, aho kuri iyi nshuro a warufite insanganyamatsiko igiri iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza.”

Meya Kayitare yagaragaje ko mu ibarura ryakozwe mu karere ayoboye, ryagaraje ko abantu ibihumbi 11,500 aribo bafite ubumuga muri Muhanga.

Yakomeje agaragaza ingamba zashyizweho zirimo izo gushyigikira koperative z’abafite ubumuga kugira ngo nabo bitabweho bagire imibereho myiza nk’iyabandi banyarwanda.  

Yagize ati “Niyo mpamvu tugomba gufatanya kugira ngo abantu bafite ubumuga babeho neza. Ibyo kandi birahuzwa n’ingamba twafashe mu Karere kacu ka Muhanga ko nibura buri mwaka koperative enye z’abantu bafite ubumuga zizajya zishyigikirwa.”                     

Kayitare yakomeje asobanura ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zitandukanye, ari naho ahera asaba abakibaheza mu gikari kubireka kuko bihanwa n’amategeko.        

Hitayezu Edouard, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Muhanga we yagaraje uko abafite ubumuga bo muri aka karere biteza imbere, ndetse anagaragaza ibyagezweho nabo muri rusange.   

Ati: “Igihe leta y’u Rwanda yashyiraga imbere gahunda yo kwegereza serivisi ndetse n’inyunganirangingo abafite ubumuga, imibereho ya benshi yarahindutse. Dufite abana bahawe insimburangingo zizajya zibafasha kujyera ku mashuri ndetse no kubasha kujyera ahatangirwa izo serivisi zitandukanye”                          

Bamwe mu bafite ubumuga bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi, baragaragaza ibyo bakora ngo biteze imbere birimo gukora imirimo y’ubuhinzi bw’ibitoki n’ubworozi bw’amatungo. Ni mugihe abandi bihangiye imirimo y’ubudozi bwaba ubw’imyenda ndetse n’inkweto.

N’ubwo abafite ubumuga bafatwa nk’abanyembaraga nke, Ndayisaba Papias, umwe mu bafite ubumuga, yagaragaje ko nabo bafite ibyo bashoboye.

Yitanzaho urugero yagize ati: “Nkora akazi ko kumena amabuye. Amenshi yubakishwa muri uyu mujyi wa Muhanga mba nayagizemo uruhare.”                          

Mu rwego rwo geteza imbere abafite ubumuga no gutuma bagira imibereho myiza, ibirori byo kwizihiza uyu munsi muri aka karere byasojwe no kugabira abafite ubumuga ibintu bitandukanye harimo umwe wagabiwe inka, babiri bagabiwe amagare y’abafite ubumuga, umunani bagabiweinyunganirangingo zo kwifashisha mu gihe bari kugenda, matera 14 zo kuryamaho, ndetse n’indi miryango 20 yagenewe miliyoni 2200,000.

Abafite ubumuga bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo

Abafite ubumuga bagabiwe matelas

Umwanditsi: Yadufashije Rose Mary