OIP-1.jpg

Muhanga: Hagiye kubakwa ikimenyetso kiriho amazina y’abarenga 300 biciwe i Ntarabana bakajugunywa muri Nyabarongo

None ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufatanyije na Diyosezi ya Kabgayi bashyize ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa ikimenyetso (Monument) kiriho amazina y’Abatutsi barenga 300 biciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse imibiri yabo ikaba itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Myr Ntiviguruzwa, Depite Barthelemy Kalinijabo na Mayor Kayitare bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikimenyetso kiriho amazina y’abiciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana bakajugunywa muri Nyabarongo

Iki gikorwa cyayobowe na Depite Barthelemy Kalinijabo wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, cyitabiriwe na Komite Nyobozi y’akarere ka Muhanga, abaturage b’Umurenge wa Rongi, [Paruwasi Ntarabana iherereyemo], n’abandi.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo mu ruzi rwa Nyabarongo mu rwego rwo Kwibuka no kunamira Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubaha agaciro bakwiye, no gufata umwanya uhagije wo gusabana na bo.

Mayor Kayitare Jeacqueline

Yakomeje avuga ko Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana nta n’umwe wabonetse ngo ashyingurwe mu cyubahiro kuko bose bajugunywe muri Nyabarongo ari nayo mpamvu nyamukuru yo kubaka ikimenyetso kiriho amazina yabo kugira ngo abafite ababo biciwe i Ntarabana bajye babona aho babibukira.    

Yasoje ashima Abarokotse ubutwari bakomeje kugaragaza mu gutanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu kandi bagendana ibikomere.

Ibi kandi byanagarutsweho na Depite Kalinijabo wihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anabashimira kuba baratanze imbabazi ku babiciye bakanangiza imitungo yabo.

Depite Kalinijabo yaboneyeho gusaba urubyiruko kugira inyota yo kumenya amateka yaranze Igihugu cyabo no gutinyuka bakabaza ubuyobozi ku byo badasobanukiwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.

Depite Barthelemy Kalinijabo

Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo i Ntarabana, kibaye nyuma y’icyifuzo cyatanzwe n’abafite ababo biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana, aho bagiye bagaragaza ko baterwa intimba no kuba batarabonye uko bashyingura ababo mu cyubahiro ndetse hakaba nta n’ahantu hahari bashobora kujya kubibukira.

Ibi byagarutsweho na Muzuli Clement, Visi Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rongi mu kiganiro yagiranye na ICK News, aho avuga ko kuba barashyiriweho tariki ya 12 Mata nk’umunsi wo Kwibuka by’umwihariko Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana no kuba bagiye gushyirirwaho ikimenyetso kiriho amazina y’abahiciwe ari ikintu kinini kigaragaza “guha agaciro abacu bambuwe. Ikimenyetso gituma twumva ko duhawe agaciro ndetse bigatuma bamwe muri twe baruhuka.”

Kugeza ubu, amazina amaze kumenyekana y’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Ntarabana, arenga 320. Kuva muri 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagennye tariki ya 12 nk’itariki yihariye yo Kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana.

Amafoto: Akarere ka Muhanga

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads