OIP-1.jpg

Muhanga: EPR Kabadaha yoroje abaturage 110 amatungo magufi

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024, ‘Itorero ry’Aba-Presbyterienne mu Rwanda/ Paruwasi ya Kabadaha ryoroje abaturage 110 bo mu Karere ka Muhanga.

Aba baturage borojwe ingurube 110 binyujijwe mu mushinga RWA 0567 uterwa inkunga na Compassion International.  

Ubuyobozi bwa EPR butangaza ko iki gikorwa ari icyiciro cya mbere kuko hateganyijwe icyiciro cya kabiri kizatangwamo izigera kuri 219 bitarenze Ukwakira 2024.

Pasiteri Sibomana Fidele ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero EPR mu Ntara y’Amajyepfo avuga igikorwa cyo koroza abaturage gisanzwe kiba muri za paruwasi zose ndetse badafasha abakristu ba EPR gusa.

Pasiteri Sibomana Fidele

Ati“Iki ni igikorwa dukora mu ma paruwasi menshi. Hari aho dutanga amatungo magufi ndetse n’aho dutanga amaremare, tukayatanga dukurikije imiterere y’Akarere yororerwamo ndetse n’icyihutirwa mu gace runaka.”

Abaturage bahawe amatungo baba basabwa kuzoroza bagenzi babo ari yo mpamvu Sibomana asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya bubafasha guhuza abaturage bahawe amatungo n’abandi kugira ngo babaziturire.

Madamu Mukamwezi Devothe

Madamu Mukamwezi Devothe, Umukozi wa Compassion mu Karere ka Muhanga yabasabye abahawe amatungo kugira umuco wo kwigira ndetse no kubyaza umusaruro ibyo bahawe.

Ati“Turasaba abaturage kugira umuco wo kwigira bityo gito cyangwa kinini bahawe bakakibyaza umusaruro kuko tubitegura hagamijwe ko bizabateza imbere. Ibyo dukora byose biba ari ukubaha urufatiro kugira ngo bigire, ejo baziteze imbere, ejo abana nibacuka mu mushinga, ubukene nabwo buzabe bwararangiye.”

Madamu Nyiratunga Ephigenie

Kubyaza umusaruro ubufasha bahawe byanagarutsweho na Madamu Nyiratunga Ephigenie ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere ka Muhanga wagize ati “Turashimira Itorero EPR kuko igikorwa nk’iki gifasha mu kuzamura imibereho y’umuturage, ariko tukanabasaba kurushaho kongera imikoranire n’inzego z’ibanze mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga. Abaturage nabo turasaba gufata neza aya matungo kugira ngo azabafashe kwiteza imbere bakirinda kuyagurisha banazirikana ko bazaziturira abandi.”

Imbamutima y’abahawe amatungo

Abahawe amatungo bavuga ko bishimira iki gikorwa kuko ari inzira nziza yo kwivana mu bukene no kugera ku iterambere rirambye.

Ayingeneye Vestine utuye mu Murenge wa Kabacuzi ufite umwana ufashwa n’uyu mushinga avuga ko mbere nta buryo bwo kwivana mu bukene yari afite, ariko ko nyuma yo guhabwa ingurube yizeye ko izamufasha kuzamura imibereho ye.

Ati “Nahingaga kubona ifumbire bikangora, ariko ubu ifumbire ngiye kuyibona. Ikindi, ingurube itanga umusaruro vuba ku buryo nizera ko mu myaka mike ndibube ndi umworozi w’ingurube nyinshi mu gace ntuyemo.”

Ibyingoma Innocent

Ibyingoma Innocent utuye mu Murenge wa Muhanga nawe avuga ko itungo ahawe rizamufasha byinshi mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati “Kera umwana wanjye kumubonera ibikoresho byabaga bigoye, umushinga uraza ukajya umuha ibikoresho, amafaranga y’ishuri n’umwambaro w’ishuri none banampaye itungo. Ubu rero, ndizera ko iri tungo rizamfasha kubona uburyo bwo kurihira abandi basigaye.”

Mukeshayezu Jacqueline Umuyobozi w’umushinga RWA 0567 kuri EPR Kabadaha

Umushinga RWA0567 w’Itorero EPR Kabadaha uterwa inkunga na Compassion International watangiye gukorera mu Murenge wa Mushishiro muri 2018 hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Kugeza ubu ufite abagenerwabikora 329 bahabwa serivise zitandukanye zigenwa n’uyu mushinga. Uyu mushinga uteganya kuba wahaye abagenerwabikorwa bawo bose uko ari 329 ingurube bitarenze Ukwakira 2024.

Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads