SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Muhanga : Barasabwa guhinga ubutaka bwose buhingwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Jacqueline Kayitare arakangurira abaturage b’aka karere guhinga ubutaka bwose buhingwa ndetse n’ibisambu bihadahingwa bigahabwa abafite ubushobozi bwo kubihinga kugira ngo akarere karusheho kwihaza mu biribwa.

Ibi yabitangarije mu muganda ngarukakwezi usoza Kanama 2024, aho yavuze ko igihembwe cy’umwaka w’ihinga A ari cyo gihembwe kiba gikwiye gushyiramo imbaraga zose zishoboka.

Ati “Ukwezi kwa Nzeri ni ukwezi twese tugomba kumanuka tukajya gushaka ifunguro ry’umwaka wose kuko iki nicyo gihembwe cya mbere cy’ihinga twita umuhindo mu Kinyarwanda. Umuhindo rero iyo wakurumbiye umara umwaka wayura”

Aganira na ICK News, Madamu Kayitare yavuze ko umuturage ufite igisambu kidahinze agomba kugihinga yaba atabifitiye ubushobozi bigahabwa ababishoboye bakabihinga.

Ati “Ubutumwa rero ni bwa bundi, genda ibisambu byawe ubihinge byose kuko nutabihinga tuzaza tubikwake tubihe undi muntu abihinge. Niba hari n’ibyo mubona bya Leta bitari guhingwa, mwegere ubuyobozi musabe ko mwabihinga.”

Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko bashyigikiye uyu mwanzuro kuko bizabarinda inzara kandi bakemeza ko gutanga ibisambu bitajya bihingwa ntacyo byaba bitwaye.

Uwitwa Mushimiyimana Balthazar ati “Kubihinga nibyo kuko bituma inzara igabanuka, rwose babihe abaturage babifitiye ubushobozi babihinge.”

Ibi kandi abihurizaho na Yankurije Speciose uvuga ko kubiha abandi bakabihinga ntacyo bitwaye ariko akavuga ko biba byiza kubanza kuganira na ba nyirabyo.

Ati “Baba badukoreye kuko kubihinga bizaturinda inzara gusa numva ibyiza ari ukubanza kubyumvikanaho na nyiracyo akakwemerera ko we atazahahinga.”

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga harimo imirenge 9 igize igice cy’icy’icyaro ari nacyo gice kinini gitunzwe n’ubuhinzi ku kigero cyo hejuru ndetse ni nacyo gitunze cyane igice cy’umujyi kigizwe n’Imirenge ya Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe.