OIP-1.jpg

Muhanga: Akabakaba miliyoni, ibikoresho by’isuku n’ibitabo byakusanyirijwe abagororwa

Muhanga, Gahogo (ICK News)- Abakristo bo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, itorero rya Gahogo, bakusanyije ibihumbi 900 Frw, imyenda, ibikoresho by’isuku byo gufasha abagororwa bari mu Igororero rya Muhanga. Hanatanzwe kandi ibitabo by’ijambo ry’Imana bizahabwa abagororwa.

Iki gikorwa cyabereye mu gitaramo cyateguwe na Korali ‘Kugana Yesu’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho cyitabiriwe n’Abarimo Bizimana Eric, Umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, SP Butare Godfrey uyobora Igororero rya Muhanga n’abandi.

Bizimana Eric yashimiye cyane abateguye igikorwa cyo gufasha abagororwa abibutsa ko umuco wo gukorera abandi wakabaye uranga buri wese.

Ati ” Kimwe mu byo ijuru ridutezeho ntabwo ari amafaranga cyangwa ubutunzi dufite ahubwo ridutezeho icyo twatoreye bagenzi bacu. Abantu rero bafunzwe, barababaye cyane ko usanga hari abadasurwa n’abadafite ubufasha.”

Yakomeje agira ati “Hazamo ikindi gice cya ba bandi basurwa ariko nabo ya kamere yo kumva ko udashobora kurekura ikaba ihari. Hari n’ abafite agahinda gakabije, agahora yigunze atabona n’uwamusekera bitewe n’ibyaha yakoze, gutekereza rero kuri iyi ngingo n’ikintu kiremereye cyane tunashima cyane.”

Bwana Bizimana yabwiye abari bitabiriye bose ko babigizemo uruhare, ingengo y’Imari leta ishyira mu kugura amasabune n’ibindi bikoresho ishobora kugabanuka.

SP Butare Godfrey uyobora Igororero rya Muhanga nawe yashimye iki gikorwa aho yagize ati “Nubwo abagororwa bose badafite ubushobozi buke, ariko biba bibabaje kubona umuntu akora abihano bye akabirangiza ariko yajya gutaha akabura n’umwenda wo kwambara. Ibi bintu rero birashimishije cyane nkanjye uhorana na bo ndabibona kandi ndabizi nabo bizabakora ku mutima.”

Umuyobozi w’abadiventisite mu Ntara y’Amajyepfo, Karangwa Naftari yasabye abakristo gushikama bakagira umuco wo gufasha abari mu nzu z’imbohe ndetse ashimira buri wese wagize uruhare mu gutanga amafaranga n’uwatanze imyambaro ngo bijye gufasha abagororwa.

Ati “Hari igororero twagiye kuvugamo ubutumwa tubona abantu bafite inyota yo kumva ijambo ry’Imana ariko icyadutangaje ndetse kikatubabaza ni indirimbo abagororwa buturirimbiye ivuga ngo ‘nawe warira’ kandi koko twatashye twarize kubera ukuntu twabonye bababaye, bakeneye umuntu wo kubegera akabaganiriza.”

Nk’uko byatangajwe na Nsekanabanga Fidele uyobora korali ‘Kugana Yesu’ igitekerezo cyo gukusanya ubufasha bakigize nyuma yo gusura abagororwa mu Igororero rya Muhanga bagasanga hari abadafite imyambaro, inkweto n’ibindi bikoresho binyuranye by’isuku.

Nsekanabanga yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’akarere bwabemereye gutegura iki gikorwa ndetse bukifatanya nabo.

Biteganyijwe ko amafaranga ibihumbi 900,000Frw yatanzwe muri iki gitaramo ashobora kwiyongera kuko hari abahize kugira ayo batanga mu minsi iri imbere. Aya mafaranga yose azifashishwa mu kugura imyenda n’ibikoresho bindi nkenerwa bizahabwa abagororwa bo mu Igororero rya Muhanga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads