OIP-1.jpg

Muhanga: Abitabiriye umuganda bibukijwe kwimakaza umuco w’isuku

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yasabye abaturage gushyira imbere umuco w’isuku, abibutsa ko ariyo soko y’ubuzima.

Ibi yabigarutseho ubwo we n’abayobozi mu Karere ka Muhanga barangajwe imbere na Meya Kayitare Jacqueline bifatanyaga n’abaturage ba Nyamabuye, by’umwihariko abatuye mu kagari ka Gahogo mu muganda rusange ngaruka kwezi wabereye muri uyu mujyi uru mu y’unganira Kigali.

Uyu muganda wateguwe ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hagamijwe guhuza umuganda w’urubyiriko n’umuganda usoza ukwezi ukaba wibanze ku gusukura ibice bimwe by’umujyi mu rwego kubungabunga ubuzima bw’abawutuye.

Muri uyu muganda kandi hasibwe ibinogo byari mu muhanda uri imbere ya gare ya Muhanga, cyane ko uyu muhanda wari warangiritse bityo bikabanagamira abahukoresha.

Ibinogo byari mu muhanda uri imbere ya gare ya Muhanga byasibwe

Hategekimana Emmanuel, umwe mu bitabiriye uyu muganda avuga ko yishimiye kuba yifatanyije n’abandi mu gikorwa cy’umuganda.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba nifatanyije na bagenzi bange muri iki gikorwa cy’umuganda, kuko twese tuba tugomba kugira uruhare mu mibereho myiza yacu, cyane ko isuku ari bwo buzima.”

Umuhire Alice umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyamabuye yavuze ko atewe ishema no kuba yitabiriye uyu muganda kandi inama ahakuye akaba yiteguye kuzishyira mu bikorwa.

Ati: “Ntewe ishema no kuba nitabiriye iki gikorwa cy’umuganda cyaduhurije hamwe, kandi inama ngiriwe zo kwita ku isuku ngiye kuzikurikiza.”

Yongeyeho ko yishimiye kuba iki gikorwa cyarateguwe kuko hari abahuraga n’indwara ziterwa n’umwanda bakazitirira amarozi n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo nshimiyimana Vedaste, wari witabiriye uwo muganda yibukije abaturage ko bakwiye kugira isuku haba mu ngo no ku mubiri mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Yagize ati: Ni inshingano zanyu kunoza isuku aho ari ho hose, haba mu ngo no ku mubiri kuko hari indwara zimwe ziterwa n’umwanda bityo muba mugomba kuzirinda binyuze mu kugira isuku, kandi isuku ni isoko y’ubuzima”.

Yabibukije kandi ko bakwiye kujya bakorana na sosiyete zitwara imyanda yo mu rugo kugira ngo bijye bibafasha mu kwita ku isuku yo mungo zabo.

Usibye gusiba ibinogo mu muhanda wangiritse, umuganda w’uyu munsi  wanibanze ku bikorwa by’isuku harimo gusibura imiyoboro itwara amazi, guharura ibyatsi mu nkengero z’umujyi no gutoragura imyanda hirya no hino mu bice bitandukanye by’umujyi.

Uyu muganda witabiriwe na benshi

Umwanditsi: Mutabazi Christian

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads