OIP-1.jpg

Muhanga: Abanyeshuri ba ICK bifatanyije n’abatuye Nyamabuye mu muganda wo gukora isuku

Kuri uyu wa Gatandatu, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bibumbiye mu itsinda ribungabunga ibidukikije, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu muganda rusange wo kunoza isuku mu mujyi no mu nkengero zawo.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, buyobowe na Meya Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste.

Ni umuganda wateguwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo kongerera imbaraga umuganda ukorwa n’urubyiruko uhuzwa n’umuganda usoza ukwezi.

Ibikorwa byibanzweho muri uyu muganda w’uyu munsi birimo gusibura imiyoboro y’amazi, no gusukura mu bice bitandukanye by’umujyi muri rusange hagamijwe kunoza isuku.

Meya Kayitare Jacqueline yashimye uruhare rw’urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri ba ICK bitabiriye iki gikorwa, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubwitange n’urukundo bagaragariza igihugu.

Yagize ati: “Turashimira cyane urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye uyu muganda. Tubakangurira gukomeza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi, kuko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, ndetse isuku ikaba isoko y’ubuzima bwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste yashimye ubwitange bwagaragajwe, asaba buri muturage gukomeza kubungabunga isuku aho batuye.

Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo

Ati: “Ibi bikorwa bigaragaza indangagaciro zo gukunda igihugu no kwita ku mibereho y’abagituye. Duharanire ko isuku iba umuco aho turi hose.”

Eric Bizimana uyobora itsinda ry’abanyeshuri ba ICK ribungabunga ibidukikije, yavuze ko kwitabira uyu muganda ari umwe mu musanzu w’urubyiruko mu kurengera ibidukikije, kuko isuku iri mu by’ingenzi birengera ibidukikije.

Ati: “Dufite inshingano zo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu twifatanyije n’abaturage muri uyu muganda rusange, kugira ngo dukomeze guteza imbere umuco w’isuku.”

Ishimwe Ferdinand, umwe mu banyeshuri, yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Nishimiye kuba ngira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu. Uyu munsi naje, kandi n’ubutaha nzaba nzagaruka kugira ngo dukomeje twiyubakire igihugu.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads