OIP-1.jpg

Muhanga: Ababyeyi barakangurirwa kudateshuka ku nshingano

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine aributsa ababyeyi kwirinda guteshuka ku nshingano za kibyeyi baharanira kuba ba malayika murinzi.

Minisitiri Dr. Uwamariya yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Malayika Murinzi ku rwego rw’Igihugu.

Ibi birori byabereye muri Stade y’Akarere ka Muhanga, byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire Nadine Umutoni, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda Julianna Lindsey, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline n’abandi.

Minisitiri Dr. Uwamariya yashimye ba Malayika Murinzi kubw’uruhare rwabo mu kurerera u Rwanda gusa yongera kwibutsa ababyeyi muri rusange kwita ku nshingano zabo zo kurera neza.

Ati “Turazirikana neza akamaro kanyu mu kurerera igihugu. Ni nayo mpamvu tubashimira cyane kandi tubikuye kumutima.”

Akomeza agira ati “Ku bw’ibyo rero, turanashishikariza n’indi miryango yose uhereye ku rwego rw’umudugudu ukagera ku rwego rw’igihugu gusubira ku nshingano za kibyeyi dushakira abana ibyo bakeneye, tukabereka urukundo, tukabagaburira indyo yuzuye, tukabajyana mu mashuri, tukabaha umwanya kandi tukabumva. Ibi nitubikora tuzaba twujuje inshingano zose z’umubyeyi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assumpta avuga ko kuri ubu imibare y’abana badafite imiryango yagabanutse ugereranyije no mu myaka yatambutse gusa asaba ko hakomeza guterwa intambwe ijya imbere kugirango abana barusheho kwitabwaho.

Avuga ko uku kugabanuka kw’abana badafite imiryango biterwa na ba Malayika Murinzi basaga ibihumbi 6,000 bagira uruhare mu kwakira abana badafite imiryango bakabarerera mu muryango.

Madamu Ingabire akomeza avuga ko ikigo ayoboye gukomeje gushakisha icyatuma buri mwana wese arererwa mu muryango kandi akitabwaho uko bikwiye.

Muri ibi birori, horojwe imiryango itanu ya ba Malayika Murinzi. Iyi miryango yahawe inka mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu kwita ku bana by’umwihariko abahoze mu muhanda cyangwa ibigo by’imfubyi, babakira mu miryango kandi badafitanye isano.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads