Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko yasuye Mali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho ishyaka rye PASTEF rifatiye ubutegetsi.
Urugendo rwa Sonko ni kimwe mu bikorwa by’ubuhuza bikorwa na Senegal hagamijwe gushishikariza Mali gusubira muri Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS).
Mali yikuye muri uyu muryango nyuma y’aho n’itsinda rya gisirikare rifashe ubutegetsi muri iki gihugu nyuma yo guhirika ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta.
Nyuma y’inama yagiranye na Colonel Assimi Goita, Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Sonko yavuze ko ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba bigomba gushyira imbere ubufatanye.
ECOWAS imaze igihe iyoboye ibikorwa bigamije gusubiza ubutegetsi abasivile mu bihugu biherutse guhirikwamo ubutegetsi.
Uyu muryango ukomeje gushyira igitutu ku basirikare bahiritse ubutegetsi ibinyujije mu bihano kandi yanze ingengabihe z’igihe kirekire z’inzibacyuho.
Ibi ni kimwe mu byatumye Mali, Niger na Burkina Faso byikura muri ECOWAS nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibi bihugu butigeze bwumvikana n’uyu muryango ku kuba biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.
Nyuma yo kwikura muri ECOWAS, Ibi bihugu bitatu byashinze undi muryango wiswe ‘Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel’.
Ni ubwa mbere mu myaka hafi 50, abanyamuryango ba ECOWAS bahitamo kuwikuramo. Muri Mutarama, amatsinda ya gisirikari ayoboye ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso yashinje ECOWAS kwihutira gushyiraho ibihano bihutiyeyo aho gufasha ibihugu byabo kurwanya ibibazo by’umutekano.
Kugeza ubu, ECOWAS yashinzwe mu 1975, igizwe n’ibihugu 15.
