SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yamuritse gahunda ya guverinoma y’imyaka 5

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Minisitri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yamurikiye Inteko Inshinga Amategeko, imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere(NST2).

Minisitiri Dr. Ngirente yamuritse iyi gahunda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Muri uyu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda inshingiye ku byagezweho muri gahunda ya mbere y’igihugu yo kwihutisha iterambere yamaze imyaka irindwi (2017-2024), akaba ari gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugera ku cyerecyezo cya 2050 igihugu cyihaye.

Guhunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere yubakiye ku nkingi eshatu arizo; ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Hashingiwe kuri izo nkingi; guverinoma ifite intego zo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu; guteza imbera inganda nshya zikora iby’ibanze; kunoza ireme ry’uburezi; kuzamura imirire myiza mu bana bato irwanya igwingira; kunoza imitangire ya serivisi, kongera uruhare rw’abaturage mu iterambere no kubaka ubukungu burambye buhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bubungabunga ibidukikije.

Ubukungu: Mu nkingi y’ubukungu, guverinoma irifuza ko muri iki gihe cy’imyaka itanu, ubukungu buzazamuka ku kigero cy’ 9.3% binyuze mu buhizi n’ubworozi bizaba bifite uruhare rwa 6% buri mwaka.

Inganda zizaba zifite uruhare rungana na 10% buri mwaka mu gihe na serivisi zizajya ziba zifite uruhare rungana na 10% buri mwaka.

Ibindi bisabwa kugirango ubwo bukungu buzagerweho, nuko ibyakorewe mu Rwanda byoherezwa hanze y’igihugu bizazamuka ku kigero cya 13 ku ijana; ishoramari ry’abikorera rikazamuka ku kigero cya 21.5 ku ijana ndetse n’ubwizigame imbere mugihugu bukazagera kuri 25 ku ijana ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ibi kandi bizagerwaho arinako harushwaho gukumira no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ndetse no gucunga neza imari n’umutungo bya leta.

Imibereho myiza: Ku bijyanye n’iyi nkingi, hazibandwa ku guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo; gufasha buri Munyarwanda kugira ubumenyi bw’ibanze bumufasha kwiteza imbere ndetse no gukurikirana ko abana bageze igihe cyo kwiga bagana ishuri, n’ibindi.

Muri iyi nkingi, mu gashami k’ubuzima, guverinoma izibanda mu gukomeza kunoza serivisi z’ubuvuzi; kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi; guteza imbere ubukerarugendo bwubakiye ku buvuzi n’ibindi bitandukanye.

Imiyoborere: Kuri iyi nkingi, Minisitiri Dr. Ngirente agaragaza ko guverinoma ifite intego y’uko igihugu kizakomeza kuba igihugu kigendera ku mategeko kandi gifite imiyoborere myiza; kurwanya ruswa no kubazwa inshingano; gutanga serivisi nziza ku baturage; gutanga ubutabera bunoze; gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’imanza n’ibindi.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu hazitabwa ku ihame ry’uburinganire no kuzirikana ku bafite ubumuga ndetse no kwita ku ihame ry’umuryango nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.

Yashimangiye kandi ko guverinoma izakomeza kongerera ubushobozi urubyiruko kugira ngo ruzarusheho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu aho ruzahabwa umwanya wihariye mu nkingi zose z’iyi gahunda ya Guverinoma.

Kugirango kandi iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa nk’uko yateguwe, Minisitiri Dr.Ngirente yasoje asaba ubufatanye inzego zose zirimo; iza leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, imiryango itegamiye kuri leta, amadini n’amatorero, itangazamakuru, abafatanyabikorwa mu iterambere, Abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Nk’uko Minisitiri Dr. Ngirente yabisobanuye, izi gahunda zishyirwaho hagamijwe kugera ku cyerekezo cya 2050 kigamije guteza imbere igihugu ku buryo Abanyarwanda bazaba bafite iterambere rirambye.

Biteganyijwe ko iki cyerekezo kizasiga Abanyarwanda bafite ubukungu buteye imbere, buzaba burangwa cyane cyane n’umusaruro ku muturage uzagera ku madolari ibihumbi 12, 476 ku mwaka.

Minisitiri Dr.Ngirente agaragaza ko uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu uzagera kuri 33%, uruhare rw’ishoramari ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu rukazagera kuri 35.1%. Biteganyijwe ko icyizere cyo kubaho kizagera ku myaka 73 mu gihe ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kizagera kuri 5%.

Mu rwego rwo kugera kuri iki cyerekezo cya 2050, igihugu cyahisemo ingamba z’igihe gito, zigenda zishyirwa mu ngiro. Gusa nanone, guverinoma yahisemo guca ibice bibiri mu gihe gisigaye kugira ngo icyerecyezo kizabashe kugerwaho neza nk’uko igihugu kibyifuza bityo hashyirwaho izindi ntego z’ icyerecyezo cya 2035.

Muri izo ntego za 2035, hateganywa ko umusaruro ku muturage uzagera ku madolari ibihumbi 4,036 ku mwaka; uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu ukazagera kuri 24%, uruhare rw’ishoramari ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu rukagera kuri 32.6%, icyizere cyo kubaho kikagera ku myaka 71.7 mu gihe ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kizagera kuri 7%.