Minisitiri wa Siporo, Bwana Richard Nyirishema yagaragaje ko akeneye umusanzu wa Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu kubaka ireme rya Siporo mu Rwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024, ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihuhu cy’Itangazamkuru (RBA).
Minisitiri mushya wa Siporo mu Rwanda, Bwana Nyirishema yavuze ko hari ibintu byinshi yiteguye gukora yibanda cyane mu guteza imbere impano z’abakiri bato binyuze mu bigo by’amashuri.
Ati “Turashaka gufatanya na Minisiteri y’Uburezi kugirango twongere kuzamura impano nyinshi muri Siporo binyuze mu bigo by’amashuri.”
Minisitiri Nyirishema avuga ko ariko ko bishobora kugorana cyane kuko abana akenshi bakunze kubura aho bakinira bityo yifuza ko MINALOC yabafasha mu gukangurira abaturage Kubaka Ibibuga hirya no hino mu midugudu yabo kugira ngo bakomeze gushyigikira iki gikorwa.
Ati “Nk’uko abantu bamaze gusobanuka bakiyubakira imihanda mu duce batuyemo, ni nako twifuza ko abantu bakubaka ibibuga kugira ngo bateze imbere siporo. Kugira ngo bigerweho rero turifuza ko MINALOC yabidufashamo.”
Minisitiri Nyirishema yongeyeho ko abizi neza ko hari imbogamizi gusa yizera neza ko byibuze ikibuga kimwe cyangwa bibiri mu mudugudu ndetse no mu bigo by’amashuri byafasha muri iyo gahunda yo kuzamura impano z’abana ndetse no ku bakundisha siporo.
Abasesenguzi banyuranye mu bijyanye na siporo bakunze kugaragaza kenshi ko u Rwanda rudashobora kugira amakipe akomeye mu gihe siporo idafite imbaraga mu mashuri.
Ibi babishingiraga ku kuba siporo mu mashuri yaracitse intenge bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo kubura ibibuga, ibihari ntibisanzwe ndetse na hamwe mu ho byari biri hagashyirwa ibindi bikorwa birimo amashuri n’ubusitani.













