Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11 na 20 Ugushyingo 2025, mu gihugu hose hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 30 na 150, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe cy’umwaka, isanzwe iri hagati ya milimetero 25 na 90.
Imvura nyinshi izagaragara mu Burengerazuba n’Amajyaruguru
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 iteganyijwe kugwa mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, ndetse no mu duce tw’uturere twa Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru.
Mu bindi bice by’igihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, no mu Ntara z’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba, ndetse n’uduce two muri Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120.
Imvura isanzwe iri hagati ya milimetero 60 na 90 izagaragara mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, ndetse no mu gice cyo hagati cy’uturere twa Nyagatare na Gatsibo.
Mu bindi bice by’Intara y’Iburasirazuba, hitezwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.
Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izaterwa n’isangano ry’imiyaga riri hafi y’aho u Rwanda ruherereye. Biteganyijwe ko imvura izagwa iminsi itatu kugeza kuri itanu, bitewe n’uturere dutandukanye.
Iteganyagihe ry’Ubushyuhe
Ubushyuhe bwo ku manywa buteganyijwe kuba hagati ya 20°C na 30°C, bikaba bisanzwe muri iki gihe cy’umwaka.
Ubushyuhe bwo hejuru (28°C–30°C) buteganyijwe mu bice byinshi bya Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Kirehe, Gatsibo no mu gace k’Amayaga.
Ahazaba hakonje cyane (20°C–22°C) ni mu bice bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze n’uturere tuhakikije.
Ubushyuhe bwa nijoro buteganyijwe kuba hagati ya 9°C na 19°C.
Ahazaba hakonje cyane nijoro (9°C–11°C) ni mu turere twa Nyabihu, Musanze, Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, naho ahazaba hashyushye cyane nijoro (17°C–19°C) ni mu bice bya Kigali, Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gatsibo no mu gace k’Amayaga.
Iteganyagihe ry’Umuyaga
Hateganyijwe umuyaga uri hagati y’uringaniye n’ukaze, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda (m/s).
Umuyaga ukaze cyane uri hagati ya 8–12 m/s uzagaragara mu bice bya Rubavu, Kigali, Kayonza, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi na Rutsiro.
Umuyaga uringaniye uri hagati ya 4–6 m/s uzagaragara mu turere twa Nyagatare, Gakenke, Ngoma, Gicumbi, Muhanga na Ruhango,
Mu bindi bice by’igihugu hitezwe umuyaga uri hagati ya 6 na 8 m/s.
Kubera imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa ndetse n’umuyaga mwinshi biteganyijwe muri uku kwezi, Meteo Rwanda yagiriye inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaturuka kuri iyo mvura n’umuyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira ibiza mu nshingano.













