OIP-1.jpg

Menya umumaro w’intozi, imibu, imiswa inzuki n’utundi dukoko mu buzima bwa muntu

Ni kenshi abantu bafata umwanya bakica udukoko tunyuranye [bifashishije imiti yabugenewe se cyangwa ubundi buryo] bitewe n’ingaruka zinyuranye dutera ku buzima bwa muntu.

Tumwe mu dukoko dukunze kwicwa cyane kubera ingaruka zatwo harimo nk’imibu, amasazi, intozi, imiswa, n’utundi.   

Uretse ingaruka zatwo, hari umumaro uva kuri utwo dukoko ku buzima bwa muntu nk’uko bigarukwaho na Jean de Dieu Nsengineza, umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda mu kigo gishinzwe kubungabunga ibinyabuzima (COEB).

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News.

Asobanura imiterere y’utu dusimba, Nsengineza yavuze ko ari udusimba turangwa ahanini n’ibice bitatu aribyo umutwe, igihimba, ndetse nigice cy’inyuma. Turangwa kandi no kugira ahanini amaguru atandatu.

Bwana Nsengineza akomeza avuga ko utu dukoko dufite umumaro ukomeye ndetse ko bigaragara mu buryo bunyuranye.

Yagize ati “Utu dukoko dufite umumaro ukomeye mu buzima bw’ikiremwa muntu harimo nko kuba tugira uruhare mu ibangurira ry’ibimera rituma abantu babona ibyo kurya.”

Akomeza avuga ko utu dukoko dufasha abantu kumenya ibihe. Ati “Mu gihe imvura iri hafi kugwa, ibimonyo, inshishi n’imiswa birazamuka bikava mu myobo yabyo. Aho uhita umenya ko imvura yegereje.”

Jean de Dieu Nsengineza

Bwana Nsengineza akomeza avuga ko utu dukoko dufasha kumenya niba ubutaka bwera kuko ubutaka butuwe ahanini n’utu dukoko buba bwifitemo kurumbuka bitewe n’uko tugira uruhare mu gucagagura ibindi bintu byapfuye bityo bikaba ifumbire y’ibihingwa.

Yongeyeho ati “Utu dukoko dufasha kandi gucukura utunogo mu butaka bigatuma iyo imvura iguye ibasha gucengera mu butaka hanyuma igihingwa kikabona ibyo gikeneye ngo gitohe. Ikindi tubasha gutanga imiti nko ku nzuki zitanga ubuki.”

Bwana Nsengineza yasoje avuga ko utu dukoko dufite umumaro munini mu buzima bw’ikiremwa muntu bityo ko ari ngombwa kurushaho kudusigasira hirindwa gukoresha imiti mvaruganda iterwa ku bihingwa.

Impuguke zivuga ko bibiri bya gatatu by’ibiremwa byose biri ku isi ari utu dukoko tuzwi nka ‘insects’.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads