OIP-1.jpg

Menya ibyo benshi bibeshya ku ndwara y’umurari

Umurari ni imwe mu ndwara zibasira amaso zikayazengereza cyane aho umuntu aba atabasha kureba neza ku buryo umuntu umubonye aba abona atareba mu kerekezo kimwe.

Ikindi kiyiranga ngo ni uko amaso y’uyirwaye aba ahengamye kandi atareshya.

Mu kiganiro na ICK News, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yagarutse ku byo abantu bakunze kwibeshya ku ndwara y’umurari ndetse anasobanura ubwoko bw’imirari abantu bakunze kurwara.

Dr. Tuyisabe avuga ko imirari iri mu bice bibiri ari byo; umurari umuntu avukana cyangwa se umurari uterwa no gutinda kuvura amaso.  

Yagize ati “Hari imirari ituruka ku ruhererekane rw’imiryango naho indi ikaba ari imirari ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo nko kuba umwana yari akeneye kwambara indorerwamo z’amaso hakiri kare, atazambara bikarangira amaso yagiye mu mirari.”

Uretse ibyo kandi ngo hari n’imirari ishobora guterwa na  kanseri ifata ijisho.

N’ubwo bimeze gutya ariko, Dr. Tuyisabe avuga ko hari ibintu binyuranye abantu benshi bakunze kwibeshya ku ndwara y’umurari.

Kwibeshya ko umurari utavurwa ngo ukire:  Dr Tuyisabe avuga ko hari abantu bibeshya ko indwara y’umurari itavurwa ngo ikire, gusa ngo si ko bimeze.

Ati “Iyo ari imirari idafite ikindi kintu kiyiherekeje ndetse n’imirari ifite ikimenyetso mpuruza kigaragaza ubundi burwayi hari uburyo tubigenza tukabivura byose bigakira, rero abantu ntibakabyibeshyeho, kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi umurari uravurwa ugakira.”

Kwibeshya ko umurari ari indwara y’uruhererekane rwo mu muryango: Kuri iyi ngingo, Dr. Tuyisabe avuga kohari abantu bibeshya ko iyo abantu benshi bo mu muryango bayirwaye nawe aba azayirwara. Ati “Ibyo sibyo rwose, ni ukwibeshya cyane, ibyo ntabwo bikuraho ko wavurwa ugakira.”

Kugereranya umurari nk’ikimenyetso cy’ubwiza: Ku bantu bagereranya umurari nk’icyimenyetso cyuko umuntu ari mwiza nabyo Dr. Tuyisabe avuga ko bidakwiye kuko umuntu yagakwiye kumera nk’undi.

Ibindi abantu bibeshyaho ngo ni ukugereranya iyi ndwara n’ubushobozi umuntu afite bwo gukora akazi ka buri munsi.

Kuri iyi ngingo Dr. Tuyisabe avuga ko hari igihe umuntu ajya gusaba akazi bamureba bakabona  atareba neza bigatuma bamubuza amahirwe kandi mu by’ukuri ibyo yari abishoboye.

Agaruka ku mbogamizi abarwaye umurari bagihura nazo, Dr. Tuyisabe yavuze ko ikibazo kikigaragara cyane ari icy’abana bafatirwa ibyemezo n’ababyeyi.

Yabigarutseho agira ati “Turacyafite imbogamizi ku bana bafatirwa ibyemezo n’ababyeyi ugasanga ababyeyi barabigendamo gake ngo umwana wanjye nta kumukoraho.”

Indi mbogamizi ihari ngo ni uko hakiri ikibazo cy’abantu banga kuza kwisuzumisha bakabanza kurebera ku bandi.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Dr Tuyisabe agira inama abagifite imyumvire mike kuri iyi ndwara kwihutira kujya kwa muganga bidasabye gutegereza ko abandi babafatira imyanzuro.

Ati “Nka hano i Kabgayi twafashe gahunda yo gusubiza ibintu ku murongo, rero nta mpamvu yo kugira urwikekwe muri sosiyete. Ese byagakwiye ko utegereza abandi bagufatira ibyemezo, isuzumishe ibikosoka tubikosore.”

Yongeyeho ko “Umuntu wese ufite ikibazo cy’amaso agomba kwivuza akamenya ikibazo afite hanyuma akanahabwa ubuvuzi bwose bushoboka.”

Ikindi kandi ngo abantu bakwiye gukoresha amahirwe bashyiriweho n’igihugu kugira ngo babone ubuvuzi bwihuse kandi bugezweho.

Dr. Tuyisabe Theophile n’abandi baganga bari mu gikorwa cyo kubaga indwara y’umurari

Ibikorwa by’ubutabazi n’kubu Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bubikora bufatanije n’umuryango wita ku barwayi b’amaso ku Isi ‘Light for the World’, aho bazana inzobere ziturutse mu gihugu cy’Ububiligi zigafasha mu kubaga, gusuzuma ndetse no kugira inama abafite uburwayi bw’amaso butandukanye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads