SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Menya ibikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri imbere ‘NST 2’

Tariki ya 23    Kanama 2024 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu myaka  itanu iri imbere.

Iyi gahunda izatangira muri 2025 ikageza 2029, ije nyuma isimbura Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) yari imaze imyaka irindwi kuko yatangiye muri 2017 kugeza 2024.

Muri iyi gahunda ijyanye na manda nshya ya Perezida wa Repubulika uherutse kongera kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, hagaragaramo imirongo migari izibandwaho mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, ariyo; ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubuhinzi: Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruzagera ku izamuka rya 6% buri mwaka.

Umusaruro uzazamuka ku kigero kiri hejuru ya 50% hashingiwe ku izamuka rya 85% ry’ubutaka bwuhirwa buzava kuri hegitari 71,000 bukagera kuri hegitari 131,000.

Ibiteganyijwe kandi birimo kongera ingano y’ifumbire igera ku bahinzi, kongera umusaruro w’imbuto, kuvugurura ubwoko bw’amatungo no kongera umusaruro w’ibiryo by’amatungo mu gihugu.

Izi ngamba zizageza u Rwanda ku kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo, no gushyigikira iterambere ry’imijyi.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, hazahangwa imirimo isaga miliyoni 1.25 ifite agaciro kandi itanga umusaruro. NST2 izashyira imbere guha amahirwe urubyiruko n’abagore.

Ubucuruzi: Mu rwego rw’ubucuruzi, u Rwanda rurateganya gukomeza kubyaza amahirwe abikorera ku buryo ibituruka mu bikorera bizava kuri miliyari 2.2 z’amadolari mu 2023 bikagera kuri miliyari 4.6 z’amadolari muri 2029.

Ibi bizatuma ubukungu buzamuka ndetse n’imirimo ihangwe ari myinshi. o guhanga imirimo. Ibyoherezwa mu mahanga biteganyijwe ko bizikuba inshuro ebyiri n’igice kuva kuri miliyari 3.5 z’amadolari rukagera kuri miliyari 7.3 z’amadolari.

Kugira ngo bigerweho, hazashingirwa ku kongera inganda zitunganya ibicuruzwa mu gihugu, gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kongerera agaciro ibiva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Igihugu kandi cyiteguye gukomeza guteza imbere gahunda yo gutunganya imiti, kongera ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho bipfunyikwamo, inzitiramibu, kuvanga ifumbire, n’ibindi.

Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izaba imwe mu ishingiro rya NST2, ikazatuma ibicuruzwa byo mu gihugu bigira agaciro kandi bigateza imbere inganda.

Uburezi: Mu rwego rw’uburezi, biteganyijwe ko hazongerwa imbaraga muri gahunda yo kwandikisha abana mu mashuri y’incuke bikava ku kigero cya 35% bikagera kuri 65%. Iyi ntego kuri ubu yatangiye kugerwaho binyuze mu itangizwa rya gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri no kwegereza amashuri hafi y’imiryango.

NST2 izanateganya ko hazashyirwaho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’indashyikirwa mu turere umunani. Ni amashuri azaba atanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo hanagamijwe kuziba icyuho cy’ubumenyi. Binyuze muri aya mashuri, urubyiruko ruzabona ibikoresho rukeneye kugira ngo rubone imirimo.

Muri NST1 imbaraga zo kugabanya igihe abanyeshuri batwara bajya ku ishuri no kugabanya ubucucike mu mashuri zagabanyije umubare w’abana mu ishuri, uva ku bana 80 mu ishuri rimwe kugera ku bana 55.

Imibereho myiza y’abaturage:  Ku ngingo irebana n’imibereho myiza, NST2 iteganya ko hazongerwa uburyo bwo kubona ubuvuzi bufite ireme mu gihugu ndetse no kunoza serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Mu kugera ku bipimo mpuzamahanga, u Rwanda ruzemeza ko buri muturage abona ubuvuzi bukwiye, harimo n’ubuvuzi buhambaye, ibizatuma igihugu kirushaho kugira ubuzima bwiza kandi butekanye.

NST2 iteganya ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi, hagamijwe kugabanya igwingira kugera kuri ku kigero 15% rivuye kuri 33%.

Ibi bizakorwa binyuze mu mikorere ihuza ibijyanye n’imirire myiza, serivisi z’ubuzima, no gukura neza.

Muri 2029, NST2 igaragaza ko buri rugo, ishuri n’ikigo nderabuzima mu Rwanda bizaba bifite amazi meza, isuku, n’amashanyarazi yizewe.

Nk’uko bigaragazwa muri iyi gahunda ya leta y’imyaka itanu iri imbere, hazashyirwaho uburyo bw’indangamuntu y’Ikoranabuhanga, izagira uruhare mu gufasha abaturage kubona serivisi za leta mu buryo bworoshye kandi binyuze mu mucyo.

Biteganyijwe ko muri 2029, serivisi zose za leta zizaba zatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibizatuma serivisi zihabwa abaturage neza.

Biteganijwe mu minsi ya vuba Minisitiri w’Intebe azashyikiriza Inteko Inshinga amategeko iyi gahunda nshya ya Guverinoma nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika mu ngingo yaryo y’119 mu gika cya gatatu aho ivuga ko “Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.”

Ibi bivuze ko mu minsi ya vuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard azashyikiriza iyi gahunda abagize Inteko kuko tariki ya 14 Kanama 2024 aribwo yarahiriye inshingano nka Ministiri w’Intebe muri iyi manda.