Mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu mijyi yunganira Kigali, hubatswe ibibumbano bitandukanye nk’ikimenyetso cy’ubukungu bw’akarere icyo kibumbano cyubatswemo.
Hashize imyaka icumi, ibi bibumbano byubakwa ku bufatanye hagati y’uturere byubatswemo na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi (Cogebanque).

Mu Karere ka Rubavu hubatswe ikibumbano gikozwe mu ishusho y’ubwato burimo n’abasare babiri, ibi bijyanye n’uko Rubavu ikikijwe n’ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi ndetse kiri mu bikurura ba mukerarugendo. Ni ikibumbano cyatwaye Miliyoni 35Frw.
Mu Karere ka Rwamagana hubatswe ikibumbano gikozwe mu ishusho y’igitoki nk’ahantu hakungahaye ku buhinzi bw’ibitoki.

Mu karere ka Nyagatare hubatsweyo ikibumbano gikozwe mu ishusho y’inka nk’ahantu hakungahaye ku bworozi bw’inka.
Si muri utu turere gusa, kuko no mu Karere ka Muhanga hubatsweyo ikibumbano kiri mu ishusho y’umugabo wicaye akikijwe n’amabuye yagaciro arimo Koruta, Gasegereti. Uwo Mugabo kandi afite amafaranga mu kaboko k’iburyo ndetse n’imbehe bacencuriraho mu kaboko k’ibumoso. Ni ikibumbano kigaragaza umwuga wo gucukukura amabuye y’agaciro nka kimwe mu bishingiyeho ubukungu bw’Akarere ka Muhanga.
Mu kiganiro yahaye ICK News, Iyamuremye Antoine ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko ibi bibumbano byubakwa mu rwego rwo kurimbisha umujyi gusa hagashingirwa ku kintu Akarere kaba gahungahayeho nk’ikimenyetso cy’ubukungu.

Yagize ati: “Impamvu dukorana n’uturere cyangwa se inzego za leta, tuba tugamije kurimbisha umujyi gusa twifashishije ikintu Akarere gashingiyeho ubukungu bwako.”
Yifashishije ingero yagize ati: “I Rwamagana hariyo ibitoki, Rubavu tugirayo ubwato bwerekana ubukerarugendo, Nyagatare tugirayo inka, I Muhanga dufiteyo ikindi kibumbano kigaragaza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa.”
Iyamuremye yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere bateganya kwagurira imbibi mu tundi turere tugize u Rwanda nubwo yirinze gutangaza igihe nyir’izina n’aho bazakomereza.
Yagize ati “Yego hari utundi turere twatwegereye ngo dukorane, nibyo rwose imikoranire turayiteganya. Nyuma yo kwemeza icyerekezo cya banki, tuzareba uturere dushya twakorana natwo cyangwa tunavugurure amasezerano dusanzwe dufitanye n’uturere twubatsemo biriya bibumbano.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, Bizimana Eric umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuzeko iki kibumbano gifite ubusobanuro bukomeye mu miterere y’akarere n’iterambere ry’ Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ibyo bishushanyo ntibiri mu Karere kacu gusa, mu turere bigaragaramo twose hirya no hino mu gihugu bigiye bifite ibisonaruro byihariye bitewe n’icyo akarere gakungahayeho. Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga rero, iki gishushanyo kigaragaza ubukire bw’akarere n’iterambere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kariyeri ndetse n’ubucuruzi.”
Bizimana kandi yakomeje avuga ko ibi bibumbano bifasha cyane no mu iterambere ry’uturere binyuze mu bukungu kuko ari kimwe mu bikurura ba mukerarugendo n’abashoramari.
Byongeye kandi, yavuze ko mbere yo kubaka kiriya gishushanyo nk’akarere bizeraga ko kizaba ikimenyetso cy’umujyi ndetse kikaba ishema ry’abaturage muri rusange.
Abajijwe icyo Akarere kagiye gukora kugira ngo buri muturage amenye icyo iki gishushanyo gisobanuye, Bizimana yavuze ko kubufatanye bw’akarere na Cogebanque biteguye kumenyekanisha igisobanuro cy’iki kibumbano ku baturage bose.
Nubwo hari abaturage badasobanukiwe by’imbitse n’ibi bibumbano, abaganiriye na ICK News mu mujyi wa Muhanga bavuze ko ikibumbano cyubatse muri uwo mujyi gifasha umujyi kugaragara neza kuko bagifata nk’ikimenyetso kiranga iterambere ryabo.
Mukashimwe Aline, umuturage mu Karere ka Muhanga yagize ati: “Kiriya kibumbano, njye nkifata nk’ikimenyetso cy’ubukungu bwacu nk’abaturage bo mu karere ka Muhanga ariko unabonako gitatse neza.”
Ibi kandi yabihuje n’uwitwa Kwizera Jean Baptiste uvuga ko iki kibumbano kimwibutsa ubukungu akarere kabo gashingiyeho bikamufasha gukora cyane.
Yagize ati “Mubusanzwe njyewe nkora akazi ko gutwara abantu kuri moto. Rero ubaye uzi isoko y’ubukungu akarere utuyemo gashingiyeho nawe wakwibwira icyo kiriya gishushanyo kivuze, njyewe rero iyo nyuze aho cyubatse nibonera umugabo ufite amafaranga mu kaboko ke k’iburyo bikanyibutsa ko nanjye ngomba kujya gushaka amafaranga atunga umuryango wanjye maze nkaba ntanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye muri rusange.”

Cogebanque Plc yatangiye gukorera mu Rwanda ku wa 17 Nyakanga 1999. Kugeza ubu ifite amashami 28, ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, School GEAR, Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.