OIP-1.jpg

Mbere yo kuba umunyamakuru, umuntu abanza kuba umuturage-Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yibukije abanyamakuru ko mbere yo kuba umunyamakuru, umuntu abanza kuba umuturage w’igihugu.

Ibi Minisitiri yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Mata 2024, ubwo hibukwaga abanyamakuru bahoze ari aba ORINFOR ndetse n’abandi banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA), witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Minisitiri Musabyimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangiye yerekana uburyo itangazamakuru ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anerekana ko hari iryagize uruhare mu ihagarika rya Jenoside

Yagize ati” N’ubwo twibuka abanyamakuru bazize Jenoside, ntibisigana no gutekereza kuruhare ryagize mu guhembera no gukwirakwiza inzangano ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuzi twese ibinyamakuru nka RTLM, Kangura, Nyiramacibiri n’ibindi… byagize uruhare mu gukangurira abahutu gutema Abatutsi kugeza aho umwanya wo gutanga amakuru mu by’ubaka umuturage, byawukoresheje mu gutiza umurindi ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati” N’ubwo ibyo byabaye, turibuka ndetse tukanazirikana Ibinyamakuru n’Abanyarwanda bahagaze gitwari bakamagana ivangura; Aha tuzi ibinyamakuru birimo Radiyo Muhabura, Rwanda Rushya yayoborwaga na Kameya Andrè, Le Soleil ya Mbarushimana Antoine, Kanguka ya Rwabukwisi Vincent, Le Frambo ya Rangira Adrien, Kiberinka ya Nshimiyimana. Aba ni abo twamenye kandi tuzahora dushimira kuko bamaganiye kure ivangura.”

Minisitiri Musabyimana ashimangira ko nyuma y’ubuzima bw’itangazamakuru, hanze y’akazi ubuzima bukomeza. Ibi nibyo yashingiyeho yibutsa abanyamakuru ko gukora akazi kabo neza bifasha abaturage kubaka igihugu.

Abwira abanyamakuru “Mujye muzirikana ko mbere yo kuba umunyamakuru, umuntu abanza kuba umuturage w’igihugu, kandi hanze y’akazi, ubuzima burakomeza. Ubuzima twubatswe butugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe natwe ibyo twakoze.

Uyu munsi, hibukwa abanyamakuru basaga 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo guha agaciro abanyamakuru bazize Jenoside, Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru (RMC) rwahuje abana bose bafite ababyeyi bari abanyamakuru bazize Jenoside, bakora umuryango witwa ABUSAKIVI.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads