Kera kabaye iberego 115 Manchester City iregwamo n’abategura irushanwa ryo guhatanira igikombe cya shampiyona mu Bwongereza ‘Premier League’ bizatangira kumvwa guhera ku wa Mbere w’icyumeru gitaha, tariki 16 Nzeri 2024. Ni nyuma y’igihe kirekire hategerejwe uru rubanza.
Manchester City ishinjwa kurenga ku mategeko y’ubukungu agenga umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza mu gihe cy’imyaka icyenda, guhera muri 2009 kugeza muri 2018.
Ese Manchester City ishinjwa iki mu by’ukuri?
Nk’uko byatangajwe na Premier League, Manchester City yarenze ku mategeko ajyanye n’ubukungu, mu gihe cy’imyaka 9, kuko bananiwe gutanga amakuru nyayo y’imari.
Mu byaha biregwa iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester, harimo ko batigeze bagaragaza neza amafaranga yahembwagwa umwe mu batoza bayo mu gihe cy’imyaka ine. Bitekerezwa ko habaye amasezerano rwihishwa ku buryo uwo mutoza yahembwaga amafaranga menshi kuruta uko bigaragara mu nyandiko yatanzwe ku mugaragaro.
Premier league ivuga kandi ko Manchester city itubahirije amategeko agenga ubukungu mu mikino y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA) mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi kipe kandi ishinjwa kuba itarigeze yoroherereza iperereza ryayikorwagaho na Premier League.
Manchester City ivuga iki kuri ibi birego?
Ubwo ibi birego byatangazwaga bwa mbere muri Gashyantare 2023, Manchester City yagaragaje gutungurwa na byo.
Icyo gihe mu magambo yabo bagize bati “Manchester City yatunguwe no kubwirwa amakuru avuga ko yarenze ku mategeko ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, cyane ko twatanze inyandiko zose zigaragaza ubukungu bwacu nk’uko twabisabwe na EFL (English Football League).”
Pep Guardiola, umutoza wa Manchester city, icyo gihe ibirego bitangazwa yagize ati “Nizeye rwose ko Manchester city year.”
Mu minsi micye ishize, Guardiola yavuze ko yishimiye ko ibirego Manchester city insinjwa bigiye gutangira kumvwa vuba, kandi ko yizeye ko hazabaho umwanzuro wihuse.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino wabo na Ipswich ku ya 24 Kanama 2024, yagize ati “Nishimiye ko bigiye gutangira vuba kandi nizeye ko bizarangira vuba ku bw’inyungu za twese.”
Ibihano bishobora gufatirwa Manchester city mu gihe yahamwa n’ibi birego
Nk’uko bigaragara mu mategeko ya Premier League, igihano icyo aricyo cyose gishobora kuba cyayihabwa, harimo nko kuba yakurwaho amanota cyangwa gukurwa muri Premier League – nubwo iki ari igihano gikabije, nk’uko bitangazwa na Sky Sports.
Ni ryari hazafatwa icyemezo?
Icyemezo cya komisiyo yigenga biragoye ko cyazatangazwa mbere y’amezi atatu kuko biteganijwe ko iyi komisiyo izumva ibi birego mu gihe cy’amezi abiri. Muri iki gihe hazaba humvwa ibisobanuro by’abanyamategeko ku mpande zombi.
Nyuma yo kumva impande zombi, komisiyo yigenga izakurikizaho gusuzuma ibimenyetso byose mbere yo gufata icyemezo. Biteganijwe ko icyo gikorwa kizatwara amezi menshi kubera ubwinshi bw’ibirego, hamwe n’amakuru menshi agomba kurebwaho.
Kubera iyo mpamvu, umwanzuro ushobora kuzafatwa muri Werurwe 2025, cyangwa nyuma y’aho. Umwanzuro numara gufatwa uzahita utangazwa ku mugaragaro.
Nubwo bimeze bityo ariko, iyi komisiyo niyemeza ko Manchester City ihamwa n’ibyaha bimwe cyangwa byose iregwa, iyi kipe ishobora kujuririra icyo cyemezo, bikaba byadindiza itangwa ry’ibihano kuri iyi kipe.