Kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 Ibitaro, intumwa z’umuryango nterankunga ukorera mu gihugu cy’Ububiligi ‘Light for the World Belgium’ na Nyampinga w’Ububiligi wa 2024 basoje uruzinduko bagiriraga mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi.
Barangajwe imbere n’Umuyobozi wa ‘Light for the World Belgium’ Erwin Telemans na Nyampinga w’Ububiligi Kenza Johanna Ameloot, aba bashyitsi bagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bitaro by’amaso bya Kabgayi mu rwego rwego rwo gushimangira imikoranire basanganywe mu gihe cy’imyaka 25 ishize.
Aganira na ICK News Telemans yashimangiye ko imikorere myiza y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ifasha uyu muryango kugera ku ntego zawo zo gufasha abafite ibibazo binyuranye by’amaso.
Ati “Twabonye abarwayi baza kwa muganga batabasha kureba bagasubira mu ngo zabo babona. Abana barabasha kureba nyuma y’igihe kinini batabona. Dushingiye ku bimenyetso twiboneye rero nka Light for the world mu gihe cy’imyaka 25 tumaze dukorana na Diyoseze ya Kabgayi by’umwihariko Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, hari impindukia nziza zabaye kandi zigaragarira amaso ya buri wese.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile ashimangira ko abashyitsi biboneye imbona nkubone ko imikoranire itari mu mpapuro gusa.
Ati “Aba bashyitsi barimo Nyampinga w’Ububiligi wa 2024 ari kumwe n’abafatanyabikorwa bacu ‘Light for the world’ baje ngo birebere ibikorwa dukora babe abatangabuhamya b’ibikorwa byo kugarura ubuzima bikorerwa hano i Kabgayi. Birebeye imikorere y’ibitaro, serivisi dutanga ku bantu bose ntawe uhejwe. Baje kureba rero ko ibyanditse mu mpapuro z’imikoranire ariko kuri cyane ko banahuye n’abaturage tuvura, by’umwihariko abana.”
Ku kijyanye no kwita ku buvuzi bw’amaso buhabwa abana, Nyampinga Ameloot yabwiye ICK News ko kureba ari ikintu cy’ibanze kuri buri muntu by’umwihariko umwana, bityo ko bari mu Rwanda mu rwego rwo kureba uko ubuvuzi bw’amaso ku bana buhagaze.
Ati “Nita cyane ku buvuzi bw’amaso kuko kureba ni intangiriro ya buri kintu. Umwana atangira areba amabara akajya ku ishuri akareba ababyeyi be [….] Rero, amaso ni ingenzi ku bantu ari yo mpamvu nanjye nazanye n’intumwa za Light for the World ngo turebe uko ubuvuzi bw’amaso buhagaze.”
Nyampinga Ameloot yashimiye Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi intambwe bimaze gutera mu gufasha umuryango Nyarwanda mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso.
Ati “Hari indwara y’ishaza ivurwa ariko mu gihe umuntu adakurikiranwe kare ikaba yamutera ubuhumyi. Hano ku bitaro by’amaso rero bakoze akazi gakomeye, batweretse umwana wari urwaye atabasha kureba ariko nyuma yo ku muvura arareba, arabasha gukurikira nyina ku buryo ubona ko ari ibintu byiza.”
Light for the World ni umufatanyabikorwa ukomeye w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi mu bikorwa bya buri munsi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubuvuzi bw’amaso.
Kubera ko ubuvuzi bw’amaso bukenera ibikoresho bigezweho kandi bihenze, Light for the World’ ifasha Ibitaro by’amaso bya Kabgayi mu kubona bimwe muri ibyo bikoresho ndetse ikanagira uruhare mu kongera ubumwe bw’abaganga b’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi.