Mu Rwego rwo gufasha abana gukura neza, hashize igihe Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda y’iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana.
Ni gahunda yashyizweho nyuma yo kubona ko abenshi mu bana bakiri bato bagira ikibazo cyo gukura nabi kubera imirire mibi, kandi bikagaragara mu ngo zikennye n’izifite.
Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana (UNICEF), iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima ni igihe gikomeye umwana aba agomba kwitabwaho kugira ngo azagire ubuzima buzira umuze kandi azagere ku iterambere.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi gahunda, ibikwiye gukora n’uko byakorwa, ICK News yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert asobanura ko kubungabunga ubuzima bw’umwana bitangira umubyeyi agitekereza gutwita kugira ngo umwana amererwe neza mu nda, akure neza, avuke neza afite ibiro byiza, ubureburezi buzima, ingingo zose ndetse n’ubwonko bukora neza.
Kwita ku mwana bitangira mbere yo kumutwita
Kugira ngo umwana avukane ubuzima buzira umuze, Muganga Muhire avuga ko bijyana n’uko umubyeyi aba yariteguye mbere yo gutwita, mu gihe atwite na nyuma yo kubyara.
Muganga Muhire ati “Muri uko kwitegura, umubyeyi agomba kuba arya indyo yuzuye ituma agira amaraso ahagije ndetse ikanatuma hari ingingo z’umubyeyi zikura/zaguka kugira ngo umwana abone aho arererwa mu gihe ari mu nda y’umubyeyi.”

Uretse kurya indyo yuzuye, umubyeyi utwite aba akwiriye kwirinda imirimo ivunanye cyane no kwirinda kudakoresha ibisindisha kuko bigabanya amaraso n’imbaraga mu mubiri.
Dr. Muhire avuga ko umubyeyi utwite asabwa kandi kugana umujyanama w’ubuzima umuri hafi akamugeza ku ivuriro rimwegereye kugira ngo apimwe ndetse atangire gahunda yo gukurikiranwa.
Umubyeyi utwite akurikiranwa inshuro umunani kugira ngo azabyare umwana umeze neza ndetse nawe akomeze kugira ubuzima bwiza.
Iyo umubyeyi yitabira neza gahunda yo kwipimisha hari byinshi afashwa birimo kuba yahabwa amaraso mu gihe bigaragara ko afite amaraso make, gupimwa indwara zinyuranye nka tetanus hirindwa ko yayiha umwana atwite mu gihe ayirwaye, ndetse no gukomeza gukurikirana imikurire y’umwana mu nda hifashishijwe uburyo bunyuranye burimo na Echography.
Ibi byose si umubyeyi ubigiramo uruhare gusa kuko n’abamufite nk’umugabo we, abo babana baba bakwiye kumwitaho, bakamurinda ibimuhungabanya kugira ngo umwana atwite azavuke yujuje ibisabwa.
Kuvuka kw’Umwana
Muganga Muhire yibutsa ko buri gihe umubyeyi agomba kubyarira kwa muganga mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwe n’ubw’umwana mu kaga.
Ati “Kutabyarira kwa muganga bifatwa nko kwiyahura, kuko nko mu bitaro hari ibyo bitondera babyaza umubyeyi kugirango hato atahaburira ubuzima cyangwa ubw’umwana atwite.”
Iyo umubyeyi abyaye neza, akangurirwa gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo umwana uvutse yitabweho byuzuye mu minsi 1000 ya mbere.
Muri uko gukurikiranwa, umubyeyi aba asabwa konsa umwana we, kumugirira isuku, kumuhesha inkingo zagenwe ndetse no kwihutira kugeza umwana ku ivuriro rimwegereye mu gihe hari ikibazo kivutse.
Muganga Muhire avuga ko gukingiza umwana inking zose zagenwe bimurinda uburwayi bunyuranye burimo imbasa, akaniga, kokorishi, mugiga, umwijima, iseru, na rubewore.
Kuki umwana atagomba guhabwa ibyo kurya mbere y’amezi 6 ?
Umwana ukivuka aba agomba kumara amezi atandatu yonswa gusa nta kindi kintu ahabwa. Muganga Muhire ati “Amashereka nicyo kintu cya mbere gikomeye ntasimburwa kirimo intungamubiri zikomeye zitunga umwana by’umwihariko ariya mashereka ya mbere umwana yonka ni ingenzi cyane.”
Mu gihe umubyeyi ahuye n’imbogamizi zituma ataba hamwe n’umwana buri gihe, agirwa inama yo kuba yakwikama akabikira umwana amashereka gusa akabikorana isuku ndetse n’ibikoresho akoreshwa bigakorerwa isuku ihambaye by’umwihariko bigatekwa mu mazi akabira ndetse bikabikwa ahantu hatagera ivumbi cyangwa izuba ryinshi.
Nyuma y’amezi adandatu nibwo umwana aba ashobora guhabwa inyunganirabere kugeza ku mezi icyenda.
Umwana w’umwaka umwe niwe uba ashobora guhabwa ku mafunguro gusa hakibandwa ku mafunguro akungahaye ku ntungamubiri ziboneka mu mafunguro yubaka umubiri, arinda indwara n’atera imbaraga.
Isuku ku mubyeyi, ku mafunguro, ku mwana ni ingenzi cyane mu gufasha umwana gukura neza.
Mu kurushaho kwita ku mwana, umubyeyi aba asabwa kumurinda izindi ndwara nka marariya, indwara ziterwa n’umwanda n’izindi.
Kubungabunga ubuzima bw’umwana mu minsi 1000 ni urufatiro rwo kuzavamo umuntu uhamye ubuzima bwe bwose.