OIP-1.jpg

Menya ibyaranze ubuzima bwa Perezida Kagame wujuje imyaka 67

None tariki ya 23 Ukwakira 2024 ni umunsi w’ingenzi kuri  Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wizihiza isabukuru y’imyaka 67.

Isabukuru ya Perezida Kagame ibaye mu gihe ari muri Samoa aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), aho itsinda ry’Abajyanye nawe ryafashe umwanya wo kwimwifuriza isabukuru nziza.

Plaisir Muzogeye usanzwe afotora Perezida Kagame yifurije Umukuru w’Igihugu Isabukuru nziza

Uretse abajyanye nawe, Abanyarwanda banyuranye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza.

Ibigwi bya Perezida Kagame

Kuva i Nyarutovu mu Karere ka Ruhango kugeza abaye Umukuru w’Igihugu ni ikimenyetso cy’imbaraga n’ubudacogora bya Paul Kagame mu guharanira gukora icyiza.

Ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Perezida Kagame yavutse ku wa kabiri, tariki ya 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, ubu ni mu karere ka Ruhango.

Kagame yari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri Se Deogratias Rutagambwa na Asteria. Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw’icyo gihe.

Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo harimo kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka ya politiki, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n’amahanga.

Umuryango Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi.

Umuryango we kandi wari ufite amaraso y’ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we Rutagambwa, umuryango mugari akomokamo ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we Asteria yari mubyara w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko nubwo akomoka mu muryango nk’uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko ngo ntawe uhitamo aho avukira. Yagize ati “Ndi uwirata nubwo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.”

Nubwo ubuzima bwari bwiza mu muryango we, nyuma y’imyaka ine, 1961, we ababyeyi be n’abavandimwe be bahungiye mu gihugu cya Uganda kubera ibitero byibasiraga abari mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubuzima mu buhungiro ntibwari bworoshye, kuko icyo gihe byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n’ababyeyi aho muri Uganda.

Kagame yatangiriye amashuri ye muri Uganda, yiga mu Ishuri ribanza rya Rwengoro nyuma aza gukomereza mu ishuri ry’isumbuye rya Ntare, kimwe mu bigo bikomeye muri icyo gihugu dore ko ari naho hize Perezida Museveni uyobora Uganda.

Muri icyo gihe, Kagame yari umuyobozi w’abandi banyeshuri aho kuri iryo shuri.

Ubuzima bwa Kagame bwahindutse cyane afite imyaka 15 ubwo se yapfaga, bitangira kugira ingaruka kumyitwarire ye yo ku ishuri. Gusa yaje gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Old Kampala secondary school.

Mu 1977, Kagame yagarutse mu Rwanda aje gusura umuryango we, ahamara ibyumweru bitandatu.

Nyuma yo kuva mu Rwanda agasubira muri Uganda, Kagame yahuye n’inshuti ye yo mu bwana, uwo akaba Fred Gisa Rwigema yari yarabuze mu imyaka hafi itatu. Icyo gihe ubwo Kagame yamuburaga, Rwigema yari yaragiye kwitozanya n’inyeshyamba za Fronasa ibijyanye n’igisirikare.

Nyuma rero yo kongera guhura na Kagame, Rwigema yatangiye gushakira abandi basore b’Abanyarwanda amahirwe yo kwiga ibya gisirikare ari nabwo Kagame yabonye amahirwe yo kujya kwiga iby’ubutasi muri Tanzania mu gihe cy’amezi umunani.

Mu 1981, Kagame n’abandi basore b’Abanyarwanda barimo Fred Gisa Rwigemama binjiye mu nyeshyamba za NRA za Yoweri Museveni. Urugendo rwakomeje kugeza mu 1986 ubwo NRA yageraga ku butegetsi bwa Uganda. Muri iki gihe, 20% by’ingabo uwo mutwe wari ufite bari Abanyarwanda.

Uku gutsinda kwa NRA kwahaye imbaraga Abanyarwanda bari bari mu ngabo za Museveni, biyemeza gukoresha ubwo bunararibonye mu kubohora u Rwanda.

Mu 1987 nibwo hashinzwe FPR Inkotanyi nk’umutwe wa politiki, waje no gushinga umutwe wa gisirikare RPA. Byatwaye imyaka itatu ngo uyu mutwe ube umaze kwisuganya, utangize urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Imyaka hafi ine uru rugamba rwamaze, Maj Gen Paul Kagame ni we waruyoboye dore ko Maj Gen Fred Rwigema yatabarutse arashwe ku munsi wa Kabiri w’urugamba.

Nyuma yo gutsinda urugamba, Kagame yagiye akora imirimo itandukanye y’ubuyobozi, nko kuba Visi Perezida na Minisitiri w’ingabo.

Ku ya 24 Werurwe 2000, Kagame nibwo yafashe umwanya w’agateganyo wo kuba Perezida nyuma y’iyegura rya Pasteur Bizimungu. Nyuma aza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri manda ye ya mbere binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri 2003.

Mu buzima butari ubw’Akazi, Perezida Kagame kuri ubu afite abana bane ndetse n’abuzukuru babiri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads