Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Kamena 2024, muri Stade mpuzamahanga ya Huye habereye umugoroba wo Kwibuka imiryango yazimye burundu izize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime ndiho” ni ku nshuro ya 16 Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) utegura igikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye burundu.
Minisitiri Dr. Mujawamariya Valantine mu butumwa bw’ihumure yatangiye muri uyu mugoroba wo Kwibuka imiryango yazime, yagaragaje ko Kwibuka imiryango yazimye ari ugusubiza agaciro imiryango isaga ibihumbi 15,593 imaze kumenyekana magingo aya ko yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyo tuvuga imiryago yazimye tuba tuvuga imiryago ibihumbi 15,593 imaze kumenyekana uyu munsi. Ni imiryango igizwe n’abanyamuryago 68,871, ni ukuvuga umugabo, umugore, n’abana babo bose bishwe ntihagire n’umwe urokoka wo kubara inkuru. Kubibuka rero ni igihango, icyubahiro n’ikimenyetso cyo kubasubiza agaciro bambuwe kandi ni rimwe mu mahame ntakuka twiyemeje nk’Abanyarwanda mu rugendo rwacu rw’ubumwe n’ubwiyunge.”
Kugeza ubu, Intara y’Amajyepfo niyo ntara ifite imiryango myinshi yazimye kuko ifite imiryango ibihumbi 5,808, Amajyaruguru akagira 922, Uburasirazuba bukagira ibihumbi 2,246, Uburengerazuba bukagira ibihumbi 4,585 mu gihe Umujyi wa Kigali ibihumbi 2,031.













