AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Kutivuza Amaso hakiri kare bikomeje kongera umubare w’abafite ubuhumyi

Kutivuriza uburwayi bw’amaso igihe ni kimwe mu bihangayikishije kuko biri mu biri kongera umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) yo muri 2023, ku isi habarurwa abantu nibura miliyari 2.2 bafite ikibazo cyo kutabona neza hafi cyangwa kure. Muri aba, nibura miliyari 1 y’abafite ubu bumuga bwo kutabona neza byari gushoboka ko babuvurwa iyo bitabira kwivuza hakiri kare.

Zimwe mu ndwara ziri ku ruhembe mu gutuma abangana na miliyari batakaza ukubona zirimo; Ishaza (Cataract) irwawe n’abangana na miliyoni 94, indwara zikenera amadarubindi refractive error irwawe na miliyoni 88.4), indwara z’amaso zifitanye isano n’ikigero cy’imyaka zirwawe n’abagera kuri miliyoni 8, glaucoma irwawe na miliyoni 7.7, iziterwa na diyabete (diabetic retinopathy) irwawe na miliyoni 3.9.

Impamvu nyamukuru itera abantu ubuhumyi ni presbyopia ikunze kujyana n’imyaka umuntu agezemo kuko itangira kugaragara hagati y’imyaka 40 na 65 aho umuntu agenda atakaza ukubona buhoro buhoro. Iki kibazo kigaragarwaho n’abantu bagera kuri miliyoni 826.

Mu kiganiro n’inzobere mu buvuzi bw’amaso, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yashimangiye ko bibabaza cyane kuba umuntu yagira ubuhumyi kandi yarashoboraga kuvurwa agakira.

Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Ati “Imyaka yose wagira ushobora guhura n’ikibazo cyatuma uhuma, ariko bikababaza cyane iyo ugize ubuhumyi butari ngombwa, mbese bwarashoboraga kuba bwavurwa bugakira.”

Ashingiye ku ngaruka ziterwa n’ubuhumyi zirimo kuba umuntu wahumye bimusaba kwifashisha abandi kugira ngo agire icyo akora, Dr. Tuyisabe yongeye gukangurira umuntu wese ufite ibibazo by’amaso kwitabaza abaganga mbere y’uko ibintu biba bibi ndetse na mbere yuko akoresha imiti itemewe abenshi bita iya Kinyarwanda.

Ati “Igihe cyose uhuye n’ibibazo by’amaso bidasobanutse, sura ibitaro bidatinze, baza abaganga, ubagereho kandi wumve inama zabo. Kwirengagiza iki kibazo bishobora gutera ubuhumyi buhoraho, ku buryo gushaka ubufasha biba bitacyoroshye.”

Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byiteguye gufasha buri wese mu bushobozi afite

Ku bijyanye n’abaturage badafite ubushobozi bwo kwivuza, Dr. Tuyisabe avuga ko nk’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi biyemeje gushyiraho ingamba zifatika mu gufasha abaturage kwivuza amaso kabone n’ubwo baba badafite ubushobozi.

Ati ” Twebwe nka Kabgayi twashyizemo ingufu cyane kugira ngo buri muntu wese abashe kwivuza kabone nubwo yaba udafite ubushobozi. Kubura amafaranga ntibikwiye kuba inzitizi yo kwivuza. Niba wumva koko muri wowe udafite ubushobozi hari leta igufasha kubona ubwisungane mu kwivuza mu buryo bworoshye, ndetse no mu gihe wumva byakomeje kwanga ntuzatinye kutugana hano mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi tuzagerageza tugufashe ubundi ubashe gusubira mu buzima bwawe bwa buri munsi.”

Dr. Tuyisabe avuga ko intego y’Ibitaro bya Kabgayi ari ugufasha abantu kongera kubona neza no kuzamura iterambere ryabo bwite ndetse n’igihugu.

Kuri ubu, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku rwego rwo hejuru.

Izo servisi zirimo; gusuzuma indwara, kuyivura harimo no kubaga amaso, no guherekeza umurwayi mu burwayi bwe ndetse n’utabona burundu agafashwa mu buzima bwo kwiteza imbere.  

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubuzima bw’amaso (ICEH) mu 2015 bwerekanye ko mu Rwanda 1% ry’abantu bafite imyaka 50 aribo bafite ubumuga bwo kutabona, naho 84% bakaba barwaye indwara z’amaso ariko zishobora kuvurwa zigakira.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide