Abaturage bo mu dusanteri twa Rwambariro na Gasiza, mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi barasaba kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kuko bakora urugendo rurerure bajya gusaba serivise nkenerwa za buri munsi kure yaho batuye.
Mbonyumukiza Dominique utuye muri Rwambariro avuga ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi zikenera umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Nk’iyo umuntu akeneye kwiyogoshesha bimusaba ko akora urugendo rurerure yerekeza kuri Santeri ya Yaramba cyangwa ku Mukeri ndetse mu gihe asanze umuriro wagiye bikamusaba kujya i Byumba.”
Uretse abo muri Rwambariro, abo mu Gasiza bo bavuga ko babangamiwe n’imbaraga nke z’umuriro bafite kuko bigora abashaka kwihangira umuriro hashingiwe ku mashanyarazi.
Umwe mu baganiriye na ICK News ati “Iyo ncometse akantu kose gafite imbaraga n’ubwo zaba ari nkeya, umuriro uhita ugenda ugasanga amatara ahise azima, bigatwara umwanya munini kugirabngo ugaruke. Ubu biragoye kuba umuntu yasya isombe cyangwa ngo asudize inzugi n’amadirishya.”
Aba baturage bose bahuriza ku gusaba ko bahabwa umuriro ndetse n’abawufite bagahabwa umuriro ufite imbaraga kugira ngo babone uko bihangira imirimo.
Bwana Ndahayo Chrysologue uyobora Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) rya Gicumbi yemera iby’iki kibazo cyatewe n’uko hari uduce twa Gicumbi twahoze tudatuwe gusa ubu tukaba dutuwe.
Bwana Ndahayo ati “Uduce tugize Akarere ka Gicumbi ntabwo twari dutuwe cyane igihe hagezwa umuriro w’amashanyarazi ari nayo mpamvu abaturage uduce tumwe na tumwe tudafite umuriro mu gihe ahandi umuriro ari mukeya.”
Bwana Ndahayo riko atanga icyizere kuri aba baturage avuga ko ibice byose byo muri Byumba bitarimo umuriro bigiye kuwuhabwa mu mushinga mushya uzafasha aka karere gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.
Ati “Abantu badafite umuriro w’amashanyarazi muri Byumba bashonje bahishiwe kuko bazagezwaho umuriro mu mushinga mushya twumvikanye n’akarere. Rero abadafite umuriro uhagije nabo baratekerezwa kuko hari umushinga uzwi nka “Rehabilitation” wo kugenda tuvugurura imiyoboro ndetse twamaze kumenya aho bikenewe ko twongera imbaraga.”
Ubu mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi niko gahiga utundi mu kwegereza amashanyarzi abaturage kuko kageze kuri 92.4%.
Mu Rwanda ingo zimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi ziri ku gipimo cya 75.9%. Aha harimo ingo zifatira ku muyoboro mugari 54%, ndetse n’izindi zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zingana 21.9%.