OIP-1.jpg

Kuki hari abatarakuraho isakaro rya Asbestos? RHA igaragaza impamvu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu (RHA) gishinzwe imiturire butangaza ko hari bamwe mu baturage bakomeje kwinangira bakaba badashaka guca ukubiri n’isakararo rya Fibro Sima (Asbestos).

Ibi bigarukwaho na Uwizeyimana Mathieus, umuhuzabikorwa ushinzwe umushinga wo guca isakaro rya Fibro sima muri RHA uvuga ko akenshi usanga abaturage badakuraho iri sakaro kubera ikibazo cy’imyumvire.

Uwizeyimana ati “Ukurikije aho twagiye tunyura mu igenzura twakoze, usanga imyumvire ariyo ibanziriza ubushobozi kuko wamaze gusobanukirwa n’ububi bw’iri sakaro wakora ibishoboka byose.”

Bwana Uwizeyimana akomeza avuga ko ari yo mpamvu bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage guca ukubiri n’isakaro rya Fibro Sima kubera ububi bwaryo.

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage bagifite isakaro rya Fibro Sima, bagaragaza ko ikibazo atari imyumvire ahubwo ari ubushobozi.

Akateretswenimana utuye mu Karere ka Musanze avuga ko ububi bwaryo yabusobanuriwe kandi akabyumva, icyakora ngo amikoro yo kurikuraho akaba ariyo akomeje kuba ikibazo.

Ati ”Twaganirijwe ububi bwaryo burimo indwara z’ubuhumekero na kanseri, ariko gusenya bisaba amafaranga ari yo nkanjye nkirimo gushakisha kugira ngo nanjye njye mu murongo muzima, mbungabunge amagara yanjye n’ayabandi.”

Imibare itangazwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire RHA igaragaza ko guca isakaro rya Fibro sima bigeze kuri 85.3% mu Ntara y’amajyaruguru, naho ku rwego rw’igihugu bikaba bigeze kuri 85%.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads