Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kurengera ibidukikije hakorwa umuganda mu misozi yo mu Turere twa Nyamagabe, Karongi na Ruhango ahari isoko ya Nyabarongo.
Umuganda wo guhanga no gusibura imirwanyasuri wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abaturage bo mu turere dutatu twavuzwe haruguru.

Mu bayobozi bitabiriye umuganda harimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Abokizi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije Dr. Uwera Claudine, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, Bwana Niyomwungeri Hildebrand uyobora Nyamagabe, Bwana Habarurema Valens uyobora Ruhango, Madamu Mukase Valentine uyobora Karongi, abahagarariye Ingabo na Police mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba n’abandi.

Minisitiri w’Ibidukikije wari umushyitsi mukuru yagarutse ku mpamvu z’ingenzi zatumye bahitamo gukorera umuganda ahaturuka isoko ya Nyabarongo.
Izo mpamvu zirimo kuba ari ahantu nyaburanga kuko hahuriye uturere dutatu [Nyamagabe, Ruhango na Karongi], kuba hari imishinga igamije kurengera ibidukikije iteganyijwe muri ako gace ndetse no kuba hari isoko y’Umugezi wa Nyabarongo kuko hahurira imigezi ibiri ariyo Mbirurume na Mwogo ikora Nyabarongo, hanyuma Nyabarongo n’akanyaru bikabyara Akagera kagenda kakaba Nili.

Minisitiri Dr. Mujawamariya yasoje yibutsa ko buri Munyarwanda afite inshingano zo guhangana n’ikoreshwa ry’ibikoresho bihumanya ibidukikije birimo amasashi n’ibindi.
Ibi nibyo yashingiyeho asaba abatuye uturere twa Ruhango, Karongi na Nyamagabe kurushaho kubungabunga ibidukikije birinda kujugunya imyanda mu mazi, gucukura umucanga mu migezi n’inkengero zayo n’ibindi byangiza imigezi kandi bikagira ingaruka ku mibereho ya muntu.
Bamwe mu baturage bitabiriye uyu muganda bavuga ko banejejwe cyane no kwifatanya n’abayobozi mu muganda cyane ko bawukuyemo amasomo afatika mu kubungabunga ibidukikije.
Uwihoreye Francis utuye mu Murenge wa Musange ho mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “Uyu muganda twawukuyemo amasomo kurushaho kubungabunga ibidukikije twirinda kubyonona kuko twasobanuriwe akamaro kabyo tutari tuzi. Twiyemeje kandi guhanga imirwanyasuri mishya no kubungabunga isanzwe.”
Nzanywayimana Atanase nawe yunzemo ati “Uyu muganda dukoze uyu munsi udusigiye isomo ryo kwita kubidukikije no gufata neza ubutaka tuburinda ko bwatwarwa n’isuri.”
Tariki 05 Kamena ni umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Nk’uko bigaragara mu nsanganyamatsiko yagenwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurengera Ibidukikije (UNEP), uyu mwaka hazibandwa cyane ku bikorwa byo gusana ubutaka hagamijwe guhangana n’ubutayu ndetse no guhangana n’amapfa.


















