Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol yatawe muri yombi

Perezida wegujwe muri Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yatawe muri yombi ndetse kuri ubu arimo guhatwa ibibazo bijyanye n’itangazo rye ryo gushyiraho ibihe bidasanzwe ryatangajwe mu kwezi gushize maze bigateza imvururu mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’abashinzwe iperereza ku byaha bya ruswa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025 bikaba byashyize iherezo ku mvururu zabaye mu rukerera hanze y’urugo rwe rwemewe rwa perezida i Seoul.

Ifatwa rye rimugira perezida wa mbere uri ku butegetsi mu mateka y’igihugu utawe muri yombi.

Yoon, wagerageje gushyiraho itegeko rya gisirikare ryo mu bihe bidasanzwe ariko bikanga, agashyira igihugu mu bibazo bikomeye ndetse agakurwaho n’inteko ishinga amategeko, arimo gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa byo kwigomeka.

Gusa nkuko bigenwa n’amategeko, aracyari perezida kuko urukiko rurinda itegeko nshinga rugomba gufata umwanzuro niba ikurwaho rye ryemewe cyangwa ritemewe.

Uyu muyobozi w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko yemeye kwitaba ibiro bishinzwe iperereza kuri ruswa ku bayobozi bakuru (CIO) kugira ngo yirinde ko amaraso ameneka.

Abayobozi b’Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa by’abayobozi bakuru (CIO) bavuze ko Yoon yanze kuvuga mu gihe cy’ibazwa ryamaze amasaha abiri n’igice, ariko ntibatanga ibisobanuro birambuye ku mpamvu yicecekeye.

Mu butumwa bw’amashusho bw’iminota itatu, Yoon yavuze ko azubahiriza iperereza rikomeje gukorwa kuri we nubwo adashyigikiye ibyo bikorwa.

Yakomeje gushimangira ko icyemezo cyo kumuta muri yombi kitemewe n’amategeko.

Yoon yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo kwitaba CIO, nubwo ari iperereza ritemewe n’amategeko, kugira ngo nkumire ko hagira amaraso ameneka.”

Mu rurukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nibwo abapolisi barenga 1,000 bari mu gikorwa cyo ku muta muri yombi, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri abapolisi bagerageza kumufata.

CIO iri gukora iperereza kuri Yoon, mbere yagerageje kumuta muri yombi ku ya 3 Mutarama 2025 ariko ntibyabakundira.

Ishyaka rya Yoon ‘People Power Party’, ryamaganye iri itabwa muri yombi rivuga ko “ritemewe n’amategeko,” aho uhagarariye iri shyaka mu nteko, Kweon Seong-dong, asobanura ko ibyabaye kuri uyu wa Gatatu biteye agahinda.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’abadepite b’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi rya ‘Democratic Party,’ Park Chan-dae, yavuze ko itabwa muri yombi rya Yoon ryerekana ko “ubutabera muri Koreya y’Epfo bukiriho.”

Yagize ati “Iri fatwa ni intambwe ya mbere yo kugarura ku murongo itegeko nshinga, demokarasi no kugendera ku mategeko.”

Kuri ubu igihugu kiyobowe na Minisitiri w’imari Choi Sang-mok nka perezida w’agateganyo. Yashyizwe ku butegetsi nyuma y’uko perezida wa mbere w’agateganyo, Han Duck-soo, na we yegujwe n’inteko ishinga amategeko nyuma y’ubwiganze bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, biteganijwe ko Yoon afungirwa muri gereza ya Seoul i Uiwang, mu Ntara ya Gyeonggi, nko mu bilometero 5 uvuye ku biro bya CIO.

Gusa nanone urukiko ntirudafata icyemezo cyo kumufunga mu masaha 48 nyuma yitabwa muri yombi, Yoon azarekurwa, kandi afite uburenganzira bwo gusubira mu rugo rwe rwa perezida.

Nubwo itabwa muri yombi rya perezida uri ku butegetsi ari ikintu kidasanzwe muri politiki ya Koreya y’Epfo, ibibazo bya politiki y’igihugu biracyari kure yo kurangira.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads