Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul aravuga ko byibuze abantu 179 aribo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’indege muri Koreya y’Epfo mu gihe abantu 2 aribo barokotse.
Kugeza ubu, imibiri 88 niyo imaze kuboneka.
Indege yo mu bwoko bwa Jeju Air jetliner, yari itwaye abagenzi 175 hamwe n’abakozi 6, yahanutse ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Muan.
Iyo ndege, izwi ku rubuga FlightAware nk’iy’ubwoko bwa Boeing 737-800, yarimo iva mu mujyi wa Bangkok muri Thailande.
Abantu babiri nibo bamaze gukurwa mu bisigazwa by’iyo ndege bakiri bazima.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi bari kwibanda cyane ku kugera mu gice cy’inyuma cy’indege, ahakiri abantu bagifungiranye.
Umwe mu bari gukora ibikorwa by’Ubutabazi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko iyo ndege “yahiye hafi yose” kubera inkongi.
Ikigo gishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro cyatangaje ko impanuka yatewe n’ikibazo cyagaragaye mu bikoresho bifasha indege kugwa neza (landing gear malfunction).
Nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe iby’indege muri Koreya y’Epfo (Korea Airports Corporation), indege zose zitwara abagenzi zagombaga kugwa cyangwa guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cya Muan zahagaritswe nyuma y’iyi mpanuka y’indege ya Jeju Air yabaye kuri iki Cyumweru.
Perezida w’inzibacyuho wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yahaye amabwiriza inzego zishinzwe ubutabazi yo gukoresha ibikoresho byose bihari n’abakozi bose bashoboka kugira ngo batabare ahabereye iyi mpanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Muan. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano n’Imicungire y’Ibiza.
Abashinzwe iperereza ku mpanuka muri Koreya y’Epfo bageze ahabereye iyi mpanuka kugira ngo bakore iperereza ku cyateye iyo mpanuka.
Twibuke, Choi Sang-mok ari mu mirimo y’inzibacyuho kuva kuwa gatanu, nyuma yo gusimbura Perezida Yoon Suk Yeol n’uwari umusimbuye Han Duck-soo, bombi begujwe n’Inteko Ishinga Amategeko kubera ibibazo bya politiki bimaze iminsi bihungabanya Koreya y’Epfo.













