OIP-1.jpg

Kirehe: Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko kwibuka ari inshingano ya buri wese

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yibukije abaturage ko kwibuka, kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubafasha ndetse no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda ari inshingano za buri wese.

Ubu butumwa yabutangiye mu Murenge wa Gahara, tariki ya 7 Mata 2024, aho Kwibuka byabanjirijwe n’urugendo rwerekezaga ku Kiyaga gito cya Nyabugongwa cyajugunywemo abatutsi basaga 180 nyuma yo kwicwa.

Mu ijambo rye, Mayor Rangira Bruno yihanganishije abarokotse ndetse anabasaba gukomeza kwiyubaka.

Mayor Rangira Bruno

Yagize ati: “Abantu muri rusange bakwiye kwigira ku mateka, twese hamwe dukwiye gufata ingamba tugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko kwibuka, kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubafasha no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda ari inshingano za buri wese.

Ashingiye kuri ibi, Mayor Rangira yasabye urubyiruko ko rukwiye kwitabira gahunda zose ziteganyijwe muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Rubyiruko twese hamwe dufatanye duhangane turwanya uwo ariwe wese washaka gucamo abanyarwanda ibice. Twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, mukomeze mwitabire gahunda ziteganyijwe zirimo kuremera abarokotse Jenoside, muzirikana kwibuka twiyubaka”

Mukagasangwa Anastasia warokokeye i Gahara kimwe n’abafite ababo bajugunywe muri iki kiyaga bavuze ko mu gihe cya Jenoside bitari byoroshye kandi bishimira ko habayeho igikorwa cyo kubibukira kuri iki kiyaga cyajugunywemo benshi mu bishwe.

Mukagasangwa yagize ati “Byari bikomeye abantu bishwe nabi cyane, ariko kuri ubu turashimira ko twongeye kugira icyizere cyo kubaho, kuko twunze ubumwe kandi urugendo rwo kwiyubaka turarukomeje.”

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watangirijwe mu Murenge wa Gahara, Akagari ka Muhamba, Umudugudu wa Murama ku Kiyaga cya Nyabugongwa ahashyizwe indabo mu mu rwego rwo kunamira no guha agaciro Abatutsi  bishwe bakajugunywamo.

Akayaga ka Nyabugongwa

Ikiyaga gito cya Nyabugongwa cyajugunywemo Abatutsi baturukaga mu Tugari twa Muhamba, Rubimba, Nyakagezi two mu Murenge wa Gahara, ndetse n’abandi bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

Kugeza ubu, abamaze kumenyekana bajugunywe muri iki kiyaga barasaga 180.

Umwanditsi: Habiyaremye Japhet

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads