Kirehe: Bibukijwe ko Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’abanyarwanda

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’ umuganura mu Karere ka Kirehe, byizihirijwe mu mirenge 12 igize aka karere, ariko kurwego rwa Karere byabereye mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Nasho, aho byaranzwe n’imbyino, kuganuzanya, gusangira no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gutera imbere.

Mu murenge wa Mpanga, kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura kandi byaranzwe no kwishimira umusaruro wabonetse no kwibukiranya ibyo kwitaho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere indangagaciro nyarwanda, ubumwe, gukunda Igihugu no gukomeza kwigira.

Byaranzwe kandi no kwishimira umusaruro wabonetse muri uyu mwaka wa 2024, ahanini ushingiye ku buhinzi n’ubworozi bukorerwa mu murenge wa Mpanga, cyane ko uyu murenge ubu utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 40,

Abaturage bari bazanye n’imyumbati ihiye.

Ibigori nabyo ni kimwe mu bihingwa bishimira ko cyatanze umusaruro mu bukungu bwabo

Bamwe mu batuye umurenge wa Mpanga bavugako uyu munsi mukuru w’ umuganura ari umwanya wo gusangira bishimira Ibyagenzweho mu myaka 30. Hategekimana J Paul yagize ati” mu myaka ishize hano Mpanga twari tubayeho nabi kubera Izuba ryinshi ariko ubu turishimira ko tutakicwa n’ inzara kuko duhinga ibihebwe byose, kubera ko twuhira imirima yacu”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bitabiriye ibirori by’umunsi w’umuganura.

Muri uyu mwaka mu murenge wa Mpanga hatangijwe ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibikorwaremezo by’umushinga wo kuhira, kuri ubu wuhira kuri hegitari zisaga 600 ku butaka buhuje.

Muri ibi birori, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste  yibukije ko Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’abanyarwanda, abasaba gukorana umurava, kuganuzanya banateganyiriza ibihe biri imbere.

Ati” umuganura n’ isoko y’ubumwe bw’abanyarwanda, dukwiye gukomeza gukorana umurava mubyo gukora, tuganure kandi tuganuzanye ariko twibuka ko ejo hahari Kandi hadutegereje”

Nzirabatinya Modeste/Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Akarere ka Kirehe, abagatuye batunzwe n’ imirimo y’ ubuhinzi n’ ibworozi ku kigero cyo hejuru.

Ibi birori byitabiriwe n’abingeri zitandukanye harimo nabo munzego z’umutekano.