Kuri iki Cyumweru, Papa Leo XIV yashyize mu rwego rwa batagatifu abahire barindwi barimo abagore batatu n’abagabo bane, muri Misa yizihirijwemo Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa, anibutsa Abakristu ko bakwiriye gusenga Imana babikuye ku mutima kandi bizeye, n’igihe bahura n’ibigeragezo n’amakuba.
Muri iyi Misa yitabiriwe n’ibihumbi byinshi by’abakristu, yabereye mu mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, aho Papa yatangaje aba barindwi bari baragizwe abahire ko ubu ari abatagatifu muri Kiliziya Gatolika. Abo ni Ignace Choukrallah Maloyan, Peter To Rot, Vincenza Maria Poloni, Maria del Monte Carmelo Rendiles Martínez, Maria Troncatti, José Gregorio Hernández Cisneros, na Bartolo Longo.
Mu nyigisho ye, Nyirubutungane yagarutse ku kibazo Yezu yabajije, niba Umwana w’Umuntu azasanga ukwemera ku isi ubwo azaba agarutse.
Papa yavuze ko ikibazo cya Nyagasani kigaragaza ko ukwemera ari isano y’agaciro y’urukundo hagati y’Imana n’abantu bayo.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite imbere yacu abahamya barindwi, abatagatifu bashya, bakomeje gucana itara ry’ukwemera babikesha ineza y’Imana. Mu by’ukuri, bo ubwabo babaye amatara ashobora gusakaza umucyo wa Kristu.”

Papa Leo XIV yayoboye Misa yo gushyira abahire barindwi mu rwego rw’abatagatifu
Papa yavuze ko “ubutunzi bukomeye bwa muntu, umuco, ubumenyi, n’ubuhanzi” biri mu isi yacu bidakwiriye gusuzugurwa, ariko yongeraho ko ubusobanuro nyabwo bwabyo bubura iyo hatari ukwemera.
Isi itarimo ukwemera, nk’uko Papa yakomeje abivuga, yaba yuzuyemo abana batagira Se, batagifite inyota yo kubaho kuko nta byiringiro byasigaye mu mitima yabo ngo babone agakiza.
Ni yo mpamvu Yezu adutumira gusenga iteka ryose, kugira ngo umubano w’urukundo dufitanye n’Imana ukomeze, kandi imitima yacu yakire agakiza ke.
Papa yakomeje agira ati: “Nk’uko guhumeka bituma umubiri ukomeza kubaho, ni ko n’isengesho rituma roho ikomeza kubaho.” “Ukwemera, mu by’ukuri, kugaragarira mu isengesho, kandi isengesho nyaryo ribeshwaho n’ukwemera.”
Papa Leo wa XIV yagaragaje ko Abakristu bakunze guhura n’ibigeragezo bibiri iyo basenga. Icyambere ni ukureka ikibi kikadutsinda, bigatuma dutekereza ko Imana itita ku bibazo byacu. Ikindi gihe, tugeragezwa gufata isengesho nk’itegeko duha Imana, tuyisaba gukora ibitunganye nk’uko twebwe tubisobanura mu buryo bwacu bw’ukuri.
Papa yavuze ko Yezu, atubohora ibyo bigeragezo byombi abinyujije mu isengesho rye ryo ku Musaraba, aho yasabye ko ugushaka kw’Imana kugaragara.
Yongeyeho ko iyo twibajije aho Imana ikorera mu bigeragezo, dukwiye guhindura uku gushidikanya mu masengesho, tumenye ko Imana iba iri aho abantu bababaye.
Ati: “Igihe ‘tubambwe’ n’ububabare n’urugomo, n’urwango n’intambara, Kristu aba ahari, ku musaraba ku bwacu kandi ari kumwe natwe,” “Nta gutaka na kumwe Imana itaha ihumure; nta marira ari kure y’umutima wayo.”
Asubira ku kibazo cya Yezu niba azasanga ukwemera ku isi, Papa yatumiye Abakristu kwakira ukwemera mu bice byose by’ubuzima, kuko ukwemera ari ko kudutera ishyaka ryo kurwanya akarengane no gushaka ko urukundo rw’Imana rukiza isi.
Mu gusoza, Papa Leo yasabiye aba batagatifu barindwi bashya kuzadufasha mu muhamagaro w’ukwemera. Ati “Ukwemera ko ku isi, niko gukomeza ibyiringiro by’ijuru.”













