Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ubutumwa ku mbaga y’abakirisitu Gatolika baturutse hirya no hino mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Yubile y’Impurirane y’imyaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda n’iya 2025 Kristu acunguye Isi.
Muri ibi birori byabereye muri stade Amahoro, byatangiwe n’igitambo cya Misa, cyayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.
Ibi birori byitabiriwe n’abepiskopi baturutse mu Rwanda hose, abo mu bihugu by’abaturanyi, ndetse na Musenyeri Arnaldo Sánchez Catalán, intumwa ya Papa mu Rwanda. Hari kandi abapadiri baturutse mu madiyosezi yose agize u Rwanda, abihayimana n’abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivangili igeze mu Rwanda ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, hazirikanwa urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera, urukundo no kwitangira abandi byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka 125 ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere ry’Igihugu cyacu, umusanzu wayo ugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.”
Akomeza agira ati: “Leta y’u Rwanda yishimiye kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu kwizihiza iyi Yubile y’amateka. Ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika, bakomeje kuba inkingi ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”
Uburezi n’amahuriro y’ubumenyi bya Kiliziya Gatolika byafashije igihugu kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu bigo n’amavuriro bya Kiliziya Gatolika byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku baturage bose, byita ku baturage bafite intege nke n’abarwayi bose ku buryo bungana, bashaka ubuvuzi no kwigarurira icyizere.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yari umushyitsi mukuru muri ibi birori
Mu mibereho y’imiryango, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye isoko y’ubufasha n’ubufatanye, yita ku rubyiruko, ifasha imiryango, ikanahora iruhande rw’abatishoboye.
Ati: “Turashimira uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda no kubafasha gukira ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yongeyeho ati: ‘Ni urugendo rwashobotse binyuze mu bwitange, ubutwari n’urukundo. Muri iyi myaka 125 ivangili imaze igeze mu Rwanda, ibyo Kiliziya Gatolika yakoze ni byinshi cyane kandi Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bazahora babiyishimira.”
Nubwo hishimirwa ibyagezweho muri iyi myaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Guverinoma isaba abantu gukomeza gufatanya muri gahunda yo kubaka Umunyarwanda wifitiye icyizere.
Ati: “Turifuza gufatanya na Kiliziya Gatolika n’andi matorero mu gukomeza kunoza uburezi bw’abana b’Abanyarwanda nta n’umwe usigaye inyuma.
Umwana wiga ni igihugu cyubakwa, iyo abana batiga ni ejo hazaza haba hashyizwe mu kaga. Twizeye ko amatorero cyane cyane Kiliziya Gatolika azakomeza akazi keza akora muri uru rwego.”
Roho nzima itura mu mubiri muzima’, aha ni ho ahera ashishikariza amatorero yose gukomeza ubutumwa bwiza, afasha Abanyarwanda guteza imbere ubuzima no kugira isuku.
Agira ati: “Isuku ni inkingi y’ubuzima bwiza iyo dutuye ahantu hasukuye, iyo dukora ibidukikije bisukuye n’imibiri yacu ikaba isukuye, dushobora kurwanya indwara kandi tugahora dufite umutekano w’ubuzima bwacu.
Nkuko twakomeje kubaka umunyarwanda, turasanga igihe kigeze ko duhindura umuvuno tugashyira imbaraga mu kubaka umunyarwanda wumva neza ko tugomba kwishakamo ibisubizo.
Kubaka ejo heza h’abana bacu, bisaba ko tubarera mu buryo bumva neza ko ak’imUhana kaza imvura ihise, ibibazo byacu ni twebwe tugomba kubibonera umuti.”
Abanyarwanda bose bashishikarizwa gusaba Imana kubaha imbaraga zo gukomeza kubaka umuryango n’Igihugu gifite ubuzima bwiza, umudendezo n’icyerekezo gihamye.
Kugeza ubu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite amashuri abanza 1758 n’ayisumbuye 1051, mu gihe kaminuza ari esheshatu. Ifite ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10 n’ibigo mbonezamikurire 263. Ibyo byose bikaba bigaraza uruhare kiliziya igira mu iterambere ry’uburezi, ubuvuzi n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.


