Kigali: Ubuke bw’ibyuma bigenzura amafaranga ku makarita, imwe mu mpamvu yo kwibwa  

Bamwe mu bagenzi bakoresha imodoka rusange mu ngendo zo mu mujyi wa Kigali baragaragaza ko ubuke bw’ibyuma bigenzura amafaranga ku makarita azwi nka ‘Tap&Go’ butuma ababashyiriraho amafaranga hari igihe bashyiraho umubare udahwanye n’ayo baba bishyuye.  

Uwitwa Ntawukuriryayo Ivan ukunze kugenda mu modoka rusange agaragaza iki kibazo agira ati “Nkunda gutega izi modoka rusange ariko hari igihe mba ngeze nko mu cyapa nshaka kureba amafaranga ari ku ikarita ugasanga ntaho nayarebera. Ikindi kandi, uku kuba ari bike bituma abadushyiriraho amafaranga bashobora gushyiraho make adahwanye nayo tuba twishyuye.”

Ibi kandi bigarukwaho na Mukandekezi Saverine ugira ati “Muby’ukuri kuba ibyuma bireba amafaranga ku makarita ari bike ni ikibazo kuko usanga hari ababyitwaza bakadushyiriraho amafaranga make nyamara tuba twishyuye menshi.”

Icyifuzo cyabo ni uko ibyuma bigenzura amafaranga kuri ‘Tap&Go’ byakongerwa kugira ukwibwa bigabanuke cyangwa hagashyirwaho ubundi buryo bwihuse umuntu yareba amafaranga ari ku ikarita.

Muhoza Pophia umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AC GROUP nawe yemeza ko ibyo bibazo bakunze kubyakira gusa ko bateganya kubikemura.

Muhoza agira ati “Ibibazo byo kwibwa amafaranga n’ubuke bw’ibyuma turabyakira ariko hari icyo ubuyobozi bwa AC GROUP buri gukora mu gukemura ibyo bibazo harimo kongera ibyo byuma mu bice bitandukanye, kugira inama abagenzi yo kugenzura amafaranga bafite ku makarita yabo  bakoresheje ibyuma bihari cyangwa uburyo bwa telefoni kuko aribyo bizafasha kurandura icyo kibazo.”

Nubwo Muhoza avuga ko abagenzi bashobora gukoresha telefoni, ku ruhande rw’abagenzi bo bagaragaza ko uburyo bwa telefoni butajyanye n’igihe kuko hari igihe bitwara iminota irenze itatu kugira ngo umuntu arebe amafaranga ari ku ikarita ye.  

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads