Abakoresha umuhanda Nyabugogo-Nyabyondo barasaba ko wakorwa kugira ngo batandukane n’ivumbi mu gihe cy’izuba n’icyondo mu gihe cy’imvura.
Ikindi abakoresha uyu muhanda bagaragaza nk’imbogamizi ni umwijima mu gihe cy’ijoro kuko kuko nta matara ari ku muhanda. Ibi bavuga ko bishobora gutuma hari abagirirwa nabi cyangwa bakibwa.
Ibi kandi bigarukwaho na n’abakoresha uyu muhanda igihe kinini aho bavuga ko mu masaha y’umugoroba kubona ikinyabiziga biba bigoye kuko haba hatabona ibi bikaba byakurura impanuka ku buryo bworoshye.
Umurerwa Regine ukunze gukoresha uyu muhanda avuga ko nta muntu ushobora kurimba aziko ari bukoreshe uyu muhanda.
Ati “ Ntiwakambara umwenda mwiza kubera ivumbi, kubona ikinyabiziga ni ikibazo kubera umuhanda mubi urimo ibinogo byinshi ku buryo abenshi banga no kuwunyuzamo ibinyabiziga byabo mu gihe cy’ijoro.”
Abakoresha uyu muhanda bose bahuriza ku gusaba inzego zibishimwe kuba zabafasha kugira ngo ikorwa ry’uwo muhanda rishyirwemo imbaraga.
Umujyi wa Kigali usaba abaturage kwihanganira imihanda idakoze wizeza ko biri muri gahunda nubwo hatagaragazwa igihe.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari imihanda nyabagendwa idakoze, ariko umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuzayikora yose.
Ati “Birumvikana ntabwo ishobora gukorerwa rimwe, haba hariho gahunda y’igihe kirekire ipanze igaragaza uko imihanda izagenda ikurikirana mu gukorwa, kuko ninayo ntumbero y’igihugu cyacu.”
Madamu Ntirenganya akomeza avuga ko abaturage nabo baba bakwiye kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe bidakomeye cyane.
Ati “Bimwe mubyo abaturage bagerageza gukora ni uko abantu batuye ku mihanda itarageraho amatara, byibura bagomba kugira itara ryo hanze kuko nabyo birafasha. harimo ababyibwiriza ariko n’abandi turabibashishikariza.”
Madamu Ntirenganya asoza yihanganisha abakoresha umuhanda Nyabugogo-Nyabyondo ababwira ko igihe cyabo nikigerwaho “umuhanda uzakorwa.”













