OIP-1.jpg

Kibeho: Ibyo wamenya ku Mushinga wo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya

Ku munsi mukuru w’ihimbazwa rya Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu, tariki ya 31 Gicurasi 2023, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yatangije ku mugaragaro umushinga ujyanye no gukusanya inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu (3,500,000,000 Frw) yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Mu gutangiza uyu mushinga, intego yari uko waba ugeze ahashimishije tariki ya 28 Ugushyingo 2023 ku Isabukuru y’Amabonekerwa i Kibeho. Gusa siko byagenze, kuko iyi tariki yageze hamaze gukusanwa gusa miliyoni zisaga ijana na cumi n’eshanu (115.000.000 Frw). 

Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro

Ibi byatangajwe na Myr Selestini HAKIZIMANA tariki ya 28 Ugushyingo 2023, mu birori byo guhimbaza isabukuru y’imyaka 42 y’Amabonekerwa ya Kibeho. Icyo gihe, yavuze ko inkunga imaze kwegeranywa ari miliyoni zisaga ijana (100.000.000 Frw), ibihumbi cumi na bibiri by’amayero (12.000 Euro), n’amadorari ijana na mirongo ine n’atanu (145 USD).

Mu kurushaho kumenya byinshi kuri uyu mushinga, ICK News yaganiriye na Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, agaragaza ibiteganywa muri uyu mushinga n’aho ugeze magingo aya. Avuga ko igitekerezo cyo kwagura ubutaka bwa Kibeho kigamije gufasha Ingoro ya Bikira Mariya kwagura ibikorwa binyuranye byayo. Ibi ngo ni nyuma y’uko bigaragaye ko aho Ingoro ikorera ari hato cyane kandi ibikorwa bigenda byiyongera.

Akomeza avuga ko nyuma y’aho bigaragariye ko intego yari yarihawe itagezweho, Diyosezi yahisemo kwiha indi ntego y’amezi atandatu haherewe muri Gashyantare kugeza muri Kanama 2024.

Uretse Diyosezi ya Gikongoro iri kwisonga mu gukusanya inkunga, hari icyiciro cyo kujya mu yandi madiyosezi mu rwego rwo gusobanurira byimbitse abakristu gatolika mu Rwanda iby’umushinga kugira ngo na bo bagire umusanzu batanga mu kwagura ubu butaka.

Ku ikubitiro hamaze gusurwa Diyosezi ya Cyangungu na Butare.

Muri uku gukusanya inkunga, Diyosezi ya Gikongoro yinjiye mu bufatanye na UPlus Mutual Partners tariki ya 5 Gicurasi 2024 kugira ngo abakristu bagende batanga umusanzu wabo buhoro buhoro bifashishije code ya telefoni.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera muri buri paruwasi kugira ngo abakristu bajye batanga inkunga yabo hashingiwe ku ntego baba bihaye, gusa n’undi wese ushaka gutanga inkunga ye bikaba byamworohera kuyitanga yifashishije *528*2*1*1*2591#

Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO avuga ko hashingiwe ku Ibarura rusange ryakozwe muri 2022, aho byagaragaye ko abakristu gatolika bari hejuru ya 40% by’abanyarwanda, nibura buri mukristu atanze umusanzu we mu bushobozi bwe inkunga yahita iboneka.

Ubutaka buzagurwa buzakorerwamo iki?

Musenyeri Eugène avuga ko hashingiwe ku igenagaciro ryari ryakozwe, ubutaka buzagurwa ndetse n’ubuzimurwaho abantu buzakorerwamo ibikorwa binyuranye by’ingoro ya Bikira Mariya.

Bimwe mu bizakorerwa muri ubwo butaka harimo; kwagura parikingi y’ibinyabiziga, kubaka inyubako zizakorerwamo ibintu binyuranye nk’ibiganiro mbwirwaruhame, servisi yo kwakira no kuyobora abaje i Kibeho mu ngendo nyobokamana, uburyo bwo gufasha abantu kubona aho bajya basengera mu ndimi zinyuranye, ibyumba by’inama, isomero ririmo ibitabo bijyanye n’amabonekerwa, studio zinyuranye zikoreshwa mu kumenyekanisha ubutumwa bwa Kibeho, kongera amacumbi adahenze ku bagenderera Kibeho badafite amikoro ahagije, n’ibindi.

Uruhare rwa Kibeho mu iterambere rya Nyaruguru

Musenyeri Eugène avuga ko kwagura ubutaka bwa Kibeho ari no mu rwego rwo kurushaho kwagura iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, by’umwihariko binyuze no mu bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.

Kuri ubu uruhare rwa Kibeho mu iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru n’abagatuye rugaragarira mu kuba hari imiryango inyuranye y’Abihayimana ihateganyiriza ibikorwa by’iterambere, ibikorwa by’abikorera, by’ubucuruzi, ubukorikori n’indi mirimo ihangwa n’abatuye Nyaruguru kubera abantu benshi basura Kibeho. Kuba harubatswe umuhanda wa kaburimbo [Huye-Kibeho 30.3 km], hari abahafite amahoteli n’amacumbi bungukira mu gucumbikira abahagenderera, kuba hari amadevise yinjizwa n’abahagenderera, n’ibindi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu, Kibeho isurwa n’abasaga miliyoni buri mwaka. By’umwihariko, ku munsi mukuru wa Asomusiyo [tariki ya 15 Kanama buri mwaka] no ku isabukuru y’Amabonekerwa ya Kibeho [tariki 28 Ugushyingo buri mwaka] imibare igaragaza ko abagenderera Kibeho baba bari hejuru y’ibihumbi 50.

Musenyeri Eugène asoza avuga ko umushinga wo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho ujyanye n’ubutumwa bwa Kibeho.

Ati “Si ukuhashyira ibikorwa gusa, ahubwo bijyanye no kwita cyane ku cyifuzo cya Bikira Mariya cy’uko ubutumwa yatanze buri mu ngingo zitandukanye bwakwitabwaho, abantu bakabubwirana bikanaba uburyo bwo kuyoboka Imana mu bihe turimo ku buryo inama yagiye atanga zashobora kwitabwaho benshi bagahinduka, ingo zikabana neza, hakabaho gusenga cyane nta buryarya, gusabira isi na Kiliziya no guhinduka by’ukuri tukakira neza Ivanjili y’umusaraba kuko ubutumwa bwa Kibeho bufatiye no ku bubabare bwa Bikira Mariya yagaragaje.”

Ukeneye gutanga inkunga mu bikorwa byo kwagura Ingoro ya Kibeho wakwifashisha code ya telefoni mu buryo bwa U-Plus *528*2*1*1*2591# cyangwa numero za konti ziri muri banki zinyuranye.

  • BK: 002660698522169
  • BPR: 481476563510156
  • Cogebanque (ubu yahindutse Equity Bank): 00013-01390270993-31
  • MoMo Pay: *182*8*1*061713#

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads