OIP-1.jpg

Kibangu: Barakangurirwa guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere

Abakristu ba Paruwasi Gatolika ya Kibangu barakangurirwa guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere kuko ari uburyo bwizewe kandi bukorwa mu bwumvikane bw’abashakanye.

Ibi babisabwe na Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, mu bukangurambaga bwahabereye tariki ya 21 Werurwe 2024 aho imiryango yigishijwe ku gukoresha ubu buryo.

Françoise Umubyeyi, Umukozi muri Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi akangurira abantu guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kamere ndetse no gukora ubukangura mbaga kuri ubu buryo kugira ngo bugere kuri benshi.

Ati “Guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ni uburyo bwiza kuko bukorwa habanje kubaho ubwumvikane n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bityo bikaba byaba intandaro yo gukomeza urukundo rwabo ari nayo mpamvu mbashishikariza ubu buryo ndetse ko mwabwigisha n’abandi.”

Padiri mukuru wa paruwasi ya Kibangu, Augustin Kagaba yashimiye imiryango yitabiriye ubu bukangurambaga anashimira Komisiyo y’umuryango ndetse na Caritas ya Kabgayi ku byiza bagenera imiryango y’abakristu n’abanyarwanda muri rusange.

Padiri Kagaba akomeza ashimangira ko guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwo kamere byuzuzanya n’indangagaciro z’urugo bityo hakabaho ubusugire bw’ingo ari na yo mpamvu iyi serivisi igiye gushyirwamo imbaraga muri iyi paruwasi.

Iyi gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ituma abashakanye bagena umubare wabana bazabyara nuko bazabakurikiranya.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads