SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Kayenzi: Ababikira 9 bakoze amasezerano ya burundu mu ‘Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu’

Kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Nzeri 2024, kuri Paruwasi Kayenzi, Ababikira ikenda bo mu Muryango ‘Intumwa za Yezu Mariya na Yozefu’ bakoze amasezerano ya Burundu.

Aya masezerano bayakoreye mu Gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ubutumwa bwa Musenyeri Balthazar bwibaze ku kwibutsa abasezeranye ko Nyagasani yabatoye ntacyo abaciye ahubwo ko ari ubuntu bwe.

Yagize ati “Bavandimwe ntabwo Imana yagutoye kuko uri umukobwa mwiza kurusha abandi mu mudugudu w’iwanyu, ntabwo yagutoye kuko uri intungane kurusha abandi,ntabwo yagutoye kuko ubikwiye; ahubwo ni ku buntu, impuhwe n’ubushake bwayo kuko niyo ifitiye buri wese urugendo yamuteguriye rw’ubuzima bwe n’ ubutumwa imuha bwihariye mu muryango wayo.”

Musenyeri Balthazar yakomeje asaba abasezeranye kutagira ubwoba bw’ubutumwa bahawe n’ubwo bukomeye.

Ati “Nk’uko Imana yatoye umwana wayo ikamuha ibishoboka byose ngo abashe gusohoza ubutumwa, ni nako namwe yabatoye; bityo rero, izabaha ibishoboka byose kugira ngo mubashe gusohoza ubutumwa. Mwitinya, mwigira ubwoba, Imana niyo yabatoye, ni nayo izasohoza ubutumwa yabatoreye.”

Musenyeri Balthazar yongeyeho ko bakwiye kurangwa no kwicisha bugufi. Ati”Nta gikomerezwa kibarimo gisumba abandi, nta bahanga basumba abandi bari hano ahubwo Imana niyo yabahamagaye ngo murangwe no kwicisha bugufi.”

 Mama Mukuru Isabelle Agwado uyobora Umuryango ‘Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu ku rwego rw’isi yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda cyane ko ari ubwa mbere yari akandagiye ku mugabane wa Afurika.

Mama Mukuru Isabelle Agwado

By’umwihariko Mama Agwado yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi wamwakiranye urugwiro.

Mama Angeline Mukahaguma uhagarariye Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu nawe yunze mu ry’umuyobozi mukuru ku rwego rw’isi, agaragaza ko atewe ibyishimo no kuba umuryango wungutse intumwa.

Mama Angeline Mukahaguma

Yakomeje agaragaza ko intumwa za Yezu Mariya na Yozefu zirangwa n’ukwiyoroshya, kwicisha bugufi, no kugira urukundo rutagira umupaka. Ati “Mu bikorwa dukora tubana n’abakene, abarwayi, abasaza n’abakecuru tugafatanya mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Abakoze amasezerano ya Burundu ni Mama Devothe Mukeshimana, Mama Felicite Mujawamungu, Mama Sophie Imanishimwe, Mama Beatrice Muhoracyeke, Mama Sylivie Kabanyama, Mama Monique Uwamariya, Mama Chantal Mujawimana, Mama Marie Claire Uwiringiyimana na Mama Donatha Uwiragiye.

Muri Kanama 2015 nibwo aba babikira batangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana.

Muri 2019, bakoreye amasezerano ya mbere muri Paruwasi Katederali ya Butare. Nyuma y’amasezerano ya mbere bagiye bahabwa ubutumwa butandukanye bubafasha kwiyumvisha umuhamagaro wabo.

Umuryango ‘Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu washinzwe mu 1939, ushingirwa muri Esipanye. Mu Mwaka w’1970 nibwo uyu muryango wageze mu Rwanda, ushingirwa muri Paruwasi ya Kayenzi, Diyosezi ya Kabgayi ndetse ukomeza kugenda ugaba amashami no mu zindi paruwasi.