Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igenzura ry’isuku ku nyubako za Leta n’izindi zihuriramo abantu benshi.
Iri genzura ry’iminsi ine, riri mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bw’imyaka ibiri ku isuku n’isukura bwatangijwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu muri Gicurasi 2023.
Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage Madamu Uwiringira Marie Josee ugira ati “Ni muri urwo rwego Akarere ka Kamonyi kateguye ubugenzuzi bw’isuku n’isukura ku nyubako n’ibigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.”
Madamu Uwiringira akomeza avuga ko ubu bugenzuzi buzakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi kuva tariki ya 19 Kanama kugeza tariki 22 Kanama 2024.
Iri genzura riri kwibanda cyane ku nyubako zirimo ibiro by’imirenge, utugari, ibitaro, ibigonderabuzima, amashuri, amasoko, gare n’ahandi hahurira abantu benshi.
Madamu Uwiringira avuga ko ibigenzurwa birimo kureba niba imbuga zirimo amapave, isuku cyangwa imbuga itoshye.

Hari kurebwa kandi urukarabiro, ubwiherero, ingarani, uburyo bwo gufata amazi, imirindankuba, ibikoni bisukuye ku bigo by’amashuri n’ibindi.

Bitandukanye n’igenzura rimaze iminsi mu nsengero z’amadini anyuranye, ibi bikorwa biri kugenzurwa hatagamijwe kubifunga ahubwo ni ukugira ngo ibitameze neza bikosorwe, ahangiritse hasanwe ndetse n’inyubako zishaje zisenywe kugira ngo hubakwe izindi.

Iki gikorwa gikozwe muri Kamonyi nyuma yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa aho zimwe muri zo zafunzwe kubwo kutuzuza ibisabwa.
Ni igikorwa kimaze gusiga insengero zisaga ibihumbi 5000 zifunzwe.
