SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Kamonyi-Nyarubaka: Ivomero ryabo rimaze umwaka nta mazi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, bavuga ko hashize umwaka wose ivomero rusange ryabo ritageramo amazi.

Aba baturage bavuga ko babangamiwe no kuba badafite amazi nyamara barubakiwe ivomo ku buryo kuri ubu basigaye bajya kuvoma amazi mu birometero bigera kuri 2.

Ibi bihamywa na Mwenyezi Edison ugira ati “Ntabwo tuzi uko byagenze kuko baraje bafunga ikigega cy’amazi none umwaka urihiritse tudafite amazi. Ubu aho dukura amazi harimo nk’intera y’ibirometero 2.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyongira Uzziel, yemera ko hari ikibazo cy’amazi make mu Murenge wa Nyarubaka nubwo hari gahunda yo kugikemura mu buryo burambye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyongira Uzziel

Ati: “Dusanzwe tubizi ko Kambyeyi ifite ikibazo cy’amazi, nubwo iryo vomero ntarimo guhita ndimenya neza ariko hari umushinga uzatangira muri Mutarama 2025 wo kubaka urugomero rwa Kagaga kandi mu bo bazaha amazi na Nyarubaka irimo.”

Ku kijyanye n’iryo vomero, avuga ko nubwo atariki ariko ko agiye gukurikirana ikibazo kirimo.

Ati “Tuzajyayo turebe iryo vomero impamvu ritagikora hari ubwo isoko yaba yarayobye ariko ku buryo bayisibuye yakongera igakora. Icyo tuzacyitaho ku bufatanye na WASAC tugikemure.”

Si ubwa mbere mu Karere ka Kamonyi hagaragajwe ikibazo cy’abaturage batabona amazi cyane cyane muri uyu murenge ndetse n’uwa Musambira.

Kuri ubu hakaba hategerejwe igisubizo cy’amazi azaturuka ku rugomero rwa Kagaga ruzubakwa mu Karere ka Muhanga.